Ronaldo w’imyaka 37, ari mu biganiro n’Ikipe ya Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite ndetse bivugwa ko ari hafi gusinya amasezerano ya miliyoni 175£ ku mwaka.
Mu gihe iby’ayo masezerano bitararangira, Ronaldo akunze kugaragara kuri Instagram ari hamwe n’umuryango we. Kuri iyi nshuro, umufasha we yamuhaye impano y’imdoka ya Rolls Royce ibarirwa agaciro k’ibihumbi 250£.
Ronaldo ntiyorohewe n’amezi ashize kuko umubano we n’Umutoza wa Manchester United, Erik ten Hag, utabaye mwiza, birangira atandukanye n’iyi kipe ku bwumvikane nyuma y’ikiganiro cyavugishije benshi yakoranye na Piers Morgan aho yemeje ko atubaha uyu mutoza.
Uyu mukinnyi umaze gutwara Ballon d’Or eshanu, yahise akomereza mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal yakinnye Igikombe cy’Isi muri Qatar, ariko ntiyakinishwa n’umutoza Fernado Santos uko abishaka.
Portugal yasezerewe itarenze ¼ nyuma yo gustindwa na Maroc igitego 1-0. Muri uwo mukino, Ronaldo yinjiye mu kibuga asimbuye ndetse ntiyabasha gutuma igihuge cye cyishyura igitego cyari cyatsinzwe mu gice cya mbere.
Nubwo Ronaldo yari amaze iminsi muri ibyo bihe bitamworoheye, amashusho yashyizwe na Georgina Rodríguez kuri Instagram agaragaraza uyu mukinnyi amwenyura nyuma yo kumuha impano y’imodoka nshya.
Yagaragaye kandi yicaye mu mwanya w’uyitwara, ari kumwe n’abandi bagize umuryango we.
Si ubwa mbere Georgina aha imodoka Ronaldo kuko ubwo uyu mukinnyi yizihizaga isabukuru y’imyaka 35 mu 2020, umukunzi we yamuhaye Mercedes G Wagon y’ibihumbi 600£.
Cristiano Ronaldo atunze imodoka zigera kuri 20 za miliyoni 17£ (hafi miliyari 22 Frw) zirimo iza Ferrari, Lamborghini, McLaren, Rolls-Royce ebyiri, Porsche 911 Turbo S, Koenigsegg CCX, Bentley Continental, Range Rover, za Audis na Mercedes zitandukanye.
Izihenze muri zo ni Bugatti Centodieci yamutwaye miliyoni 8,5£ (asaga miliyari 11 Frw), Ferrari Monza ya miliyoni 1,4£, Bugatti Veyron Grand Sport ya miliyoni 1,7£ na Bugatti Chiron ya miliyoni 2,15£.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!