00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino wa Rayon Sports na Police FC yo muri Kenya wahagaritswe

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 27 August 2022 saa 01:58
Yasuwe :

Umukino wa gicuti wagombaga guhuza Rayon Sports na Police FC yo muri Kenya kuri uyu wa gatandatu, tariki 27 Kanama 2022 wahagaritswe kubera ibihano byafatiwe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya.

Muri Gashyantare nibwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), yahagaritse Ishyirahamwe ry’Umupira muri Kenya kwitabira imikino mpuzamahanga kubera kwivanga kwa leta mu mupira w’amaguru.

Ibi byatumye amakipe yaho atemererwa gukina imikino mpuzamahanga yaba iy’amarushanwa cyangwa iya gicuti.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yahamirije IGIHE ko aya makuru ari impamo umukino utakibaye.

Rayon Sports yanditse kuri Twitter ko "Umukino wa gicuti wari kuduhuza na Kenya Police FC ntukibaye nyuma y’ibiganiro byahuje amakipe yombi dushingiye ku nama twagiriwe na FERWAFA.

Abafana bari baguze amatike bazemererwa kuyakoresha mu mukino mpuzamahanga uteganyijwe mu cyumweru gitaha kuwa Gatanu".

Umukino wa Rayon Sports na Police FC yo muri Kenya wari uteganyijwe kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri.

Police FC yari yaramaze kugera mu Rwanda ndetse yari ihamaze iminsi ibiri.

Rayon Sports iheruka gutsinda Rutsiro FC mu mukino wa mbere wa shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .