Uyu mukino w’amateka wahurije impande zombi muri Stade Amahoro nyuma y’imyaka ine, ndetse kuri iyi nshuro yari yuzuye abantu ibihumbi 45 isigaye yakira nyuma yo kuvugururwa.
Muri rusange, uyu mukino winjije miliyoni 227 Frw, zirimo miliyoni 142 Frw zavuye mu matike na miliyoni 85 Frw zavuye mu baterankunga.
Rayon Sports yakiriye umukino yasigaranye arenga gato miliyoni 150 Frw nyuma yo kwishyura stade, abakozi, ibikoresho n’ibindi byose byasabwaga.
Uwavuga ko Gikundiro yageze ku ntego zayo ntabwo yaba abeshye kuko kuva mbere uyu mukino utarigizwa inyuma yari yawufashe nk’uwo kwikenura no gukemura ibibazo imaranye iminsi.
Nubwo intego z’ubucuruzi zagezweho, mu kibuga ntabwo ariko byagenze kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Nyuma y’Umunsi wa 12 wa Shampiyona, Rayon Sports iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 30, ikurikiwe na AS Kigali irusha arindwi, mu gihe APR FC ya gatanu irushwa amanota 11.
Umukino utaha, Gikundiro izasura AS Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ukuboza saa 19:00 kuri Kigali Pelé Stadium.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!