00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino wa Rayon Sports na APR FC winjije arenga miliyoni 220 Frw

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 9 December 2024 saa 02:46
Yasuwe :

Umukino Rayon Sports yakiriyemo APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024 winjije miliyoni 227 Frw, zirimo 142 Frw zavuye mu baguze amatike.

Uyu mukino w’amateka wahurije impande zombi muri Stade Amahoro nyuma y’imyaka ine, ndetse kuri iyi nshuro yari yuzuye abantu ibihumbi 45 isigaye yakira nyuma yo kuvugururwa.

Muri rusange, uyu mukino winjije miliyoni 227 Frw, zirimo miliyoni 142 Frw zavuye mu matike na miliyoni 85 Frw zavuye mu baterankunga.

Rayon Sports yakiriye umukino yasigaranye arenga gato miliyoni 150 Frw nyuma yo kwishyura stade, abakozi, ibikoresho n’ibindi byose byasabwaga.

Uwavuga ko Gikundiro yageze ku ntego zayo ntabwo yaba abeshye kuko kuva mbere uyu mukino utarigizwa inyuma yari yawufashe nk’uwo kwikenura no gukemura ibibazo imaranye iminsi.

Nubwo intego z’ubucuruzi zagezweho, mu kibuga ntabwo ariko byagenze kuko umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Nyuma y’Umunsi wa 12 wa Shampiyona, Rayon Sports iracyari ku mwanya wa mbere n’amanota 30, ikurikiwe na AS Kigali irusha arindwi, mu gihe APR FC ya gatanu irushwa amanota 11.

Umukino utaha, Gikundiro izasura AS Kigali ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ukuboza saa 19:00 kuri Kigali Pelé Stadium.

Umukino Rayon Sports yakiriyemo APR FC winjije miliyoni 227, zirimo 142 Frw zavuye mu matike
Umukino warangiye Rayon Sports inganya na APR FC ubusa ku busa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .