Uyu mukino wagombaga guhuriza amakipe yombi muri Stade Amahoro tariki ya 14 Nzeri, gusa bihurirana n’uko uwo munsi Ikipe ya APR FC yari ifite umukino wa CAF Champions League yanganyijemo na Pyramids FC igitego 1-1.
Rwanda Premier League itegura Shampiyona, iheruka gutangaza ko amatariki mashya y’uyu mukino ari ku wa 19 Ukwakira 2024 mu gihe ibindi birarane APR FC ifite na byo byashakiwe amatariki mashya.
Aha ariko, amakuru IGIHE ifite ni uko uyu mukino ugiye kongera kwimurwa nyuma yaho CAF itangarije amatariki mashya y’imikino y’amajonjora yo gushaka itike ya CHAN 2025 izabera mu bihugu byo muri aka Karere.
Iyi mikino ikazakinwa hagati y’amatariki ya 25-27 Ukwakira 2024, bivuze ko ari igihe kitageze ku cyumweru nyuma y’itariki yari yahawe umukino wa ’Derbie’ bityo bikaba bitakunda kuko aya makipe yombi ari yo azatanga igice kinini cy’abakinnyi bazakina amajonjora y’iri rushanwa rikinwa n’abakina imbere mu gihugu.
Biteganyijwe ko nyuma y’imikino y’Ikipe y’Igihugu nkuru iteganyijwe mu ntangiriro z’ukwezi gutaha hazakinwa umunsi umwe wa Shampiyona mbere y’uko umutoza ahamagara abakinnyi azakoresha muri aya majonjora y’iri rushanwa u Rwanda rudakunda kuburamo.
CHAN 2025 izabera mu bihugu bya Uganda, Tanzania na Kenya hagati y’amatariki ya 1-28 Gashyantare 2025. Ibi bihugu bikazakoresha iri rushanwa byitegura kuzakira Igikombe cya Afurika cya 2027.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!