Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 29 Nzeri 2024, ubera kuri Kigali Pelé Stadium, imbere y’abafana bari bake muri iyi stade cyane ko hari habaye undi mukino wari ukomeye waberaga mu Karere ka Rubavu.
Umukino watangiranye imbaraga ku mpande zombi ariko Police FC yari yakiriye ndetse inafite abafana bake ku kibuga bayishyigikiye iwinjiramo mbere inasatira izamu rya Vision FC.
Mu minota 15 ya mbere, Police FC yari yamaze kubona amahirwe akomeye inshuro ebyiri imbere y’izamu ariko inanirwa kuyabyaza umusaruro kugeza Vision itangiye gutinyuka na yo igasatira.
Ku munota wa 32, Vision FC yageze imbere y’izamu igerageza kuba yafungura amazamu mbere ariko Ndizeye Samuel aritambika akiza izamu.
Impera z’igice cya mbere cyaranzwe n’imvura nyinshi cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Yanze guhita kugeza hashize iminota 45 ubwo abasifuzi na bamwe mu bakinnyi b’amakipe yombi bagiye gusuzuma ikibuga.
Umupira wanze kugenda kuko amazi yari menshi mu kibuga, bafata umwanzuro wo guhita bawusubika kuko bitari bigishobotse ko ukomeza.
Nubwo umukino utarangiye ariko Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yakomeje kuyobora urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo n’amanota 10.
Amafoto: Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!