00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino wa Liverpool na Everton wasubitswe

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 7 December 2024 saa 11:43
Yasuwe :

Umukino w’ishiraniro wa ‘Merseyside Derby’ wagombaga guhuza Liverpool na Everton wasubitswe nyuma y’umwuzure ukabije wibasiye ibice byegereye ikibuga cya Goodison Park.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024, Shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’ irakomeza gukinwa, aho hateganyijwe imikino ine kuko undi wasubitswe kubera umwuzure wiswe ‘Storm Darragh’.

Mu butumwa Everton yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko “Merseyside Derby yari iteganyijwe uyu munsi kuri Goodison Park, yasubitswe.

Uyu wari kuba ari umukino ukomeye kuko ari yo yari kuba Merseyside Derby ya nyuma kuko biteganyijwe ko mu mwaka utaha Everton izimuka ikajya Bramley Moore Dock.

Amakipe yombi agiye gushaka indi tariki yazahuriraho, ariko muri uku kwezi kwa Ukuboza bishobora kugorana kuko Liverpool ifitemo imikino myinshi kandi yegeranye.

Muri iyo mikino harimo uwa Girona muri UEFA Champions League, Fulham, Tottenham, Leicester na West Ham muri Premier League na Southampton FC muri Carabao Cup.

Umukino wa Everton na Liverpool wasubitswe kubera umwuzure

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .