Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024, Shampiyona y’u Bwongereza ‘Premier League’ irakomeza gukinwa, aho hateganyijwe imikino ine kuko undi wasubitswe kubera umwuzure wiswe ‘Storm Darragh’.
Mu butumwa Everton yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko “Merseyside Derby yari iteganyijwe uyu munsi kuri Goodison Park, yasubitswe.
Uyu wari kuba ari umukino ukomeye kuko ari yo yari kuba Merseyside Derby ya nyuma kuko biteganyijwe ko mu mwaka utaha Everton izimuka ikajya Bramley Moore Dock.
Amakipe yombi agiye gushaka indi tariki yazahuriraho, ariko muri uku kwezi kwa Ukuboza bishobora kugorana kuko Liverpool ifitemo imikino myinshi kandi yegeranye.
Muri iyo mikino harimo uwa Girona muri UEFA Champions League, Fulham, Tottenham, Leicester na West Ham muri Premier League na Southampton FC muri Carabao Cup.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!