Uyu mukino wagombaga gutangira saa Mbili (20:00) ku Kibuga cya Tottenham Hotspur.
Fulham yasabye ko uyu mukino usubikwa ndetse icyemezo cya nyuma cyatangajwe habura amasaha atatu ngo utangire.
Ku wa Kabiri, Premier League yatangaje ko ibisubizo by’ibipimo biheruka gufatwa amakipe y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza byagaragaje ko hari abantu 18 banduye COVID-19.
Umukino wa Fulham na Tottenham wabaye uwa kabiri usubitswe muri iki cyumweru kubera COVID-19 nyuma y’uwari guhuza Everton na Manchester City ku wa Mbere, tariki ya 28 Ukuboza 2020.
Ku wa 4 Ukuboza 2020 hagombaga kuba umukino wa Newcastle United na Aston Villa, ariko na wo wasubitswe kubera ubwandu bwa COVID-19.
Umutoza wa Fulham, Scott Parker, ntiyatoje umukino ikipe ye yanganyijemo ubusa ku busa na Southampton ku wa 26 Ukuboza 2020 nyuma y’uko mu muryango we hari umuntu wasanganywe COVID-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!