00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino wa Etincelles FC na Musanze FC ntuzaba kubera ’Super Coupe’

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 August 2024 saa 08:44
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje Etincelles FC ko umukino wa gicuti yari guhuramo na Musanze FC ku wa Gatandatu udashobora kuba kuko kuri uwo munsi hari Super Coupe izahuza APR FC na Police FC.

Uyu mukino wa gicuti wari uteganyijwe ku wa Gatandatu saa Cyenda kuri Stade Umuganda.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko FERWAFA yabwiye Ikipe ya Etincelles FC ko uwo mukino udashobora kuba kubera ko ku wa Gatandatu hateganyijwe umukino w’igikombe kiruta ibindi uzahuza APR FC yatwaye Shampiyona na Police FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro.

Umwe mu bayobozi ba Etincelles FC yabwiye IGIHE ko bamaze kumenyeshwa icyo cyemezo ndetse ubu bari gushaka undi munsi uwo mukino wazakinirwaho.

Kuri uyu wa Kane, Musanze FC irakira Rutsiro FC mu mukino wa gicuti ubera kuri Stade Ubworoherane.

Uyu mukino wabaye uwa kabiri wa gicuti utemerewe kuba ku wa Gatandatu nyuma y’uwo Mukura VS yari guhuramo na Rayon Sports kuri Stade ya Huye.

Stade Umuganda yari gukinirwaho umukino wa Etincelles FC na Musanze FC ku wa Gatandatu saa Cyenda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .