Kuri uyu wa Mbere nibwo Ferwafa yari yasohoye itangazo ivuga ko ikipe ya Rwamagana City yamaze guterwa mpaga nyuma y’ikirego cyatanzwe na AS Muhanga.
Rwamagana City ikibimenya yahise yandikira inzego zitandukanye zirimo Ferwafa igaragaza ko uwo mukinnyi atigeze abona ikarita y’umuhondo ku mukino bakinnyemo na Nyagatare FC.
Muri iyo baruwa yasabaga inzego zose bireba zirimo Minisiteri ya Siporo na Ferwafa kuyirenganura ngo kuko iri kurenganywa.
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri ikipe ya AS Muhanga ihita yakira Interforce saa Munani z’amanywa ariko umukino waje gusubikwa kugira ngo habanze hakirwe ubujurire bwa Rwamagana City.
Mu ibaruwa Ferwafa yandikiye aya makipe ahagana saa saba zo kuri uyu wa 14 Kamena 2022, yamenyesheje aya makipe ko umukino usubitswe nyuma y’ibaruwa ya Rwamagana City y’ubujurire.
Umuyobozi Mukuru wa AS Muhanga, Irambona Robert, yavuze ko amakipe yombi yari yamaze no kugera mu kibuga ariko ko bagiye gutegereza ukuri kuzava mu myanzuro bazamenyeshwa na Ferwafa.
Umunyamabanga Mukuru wa Rwamagana City, Gombaniro Dickson, yavuze ko umukinnyi wabo Mbaza Joshua atigeze abona ikarita ku mukino bakinnye na Nyagatare FC.
Rwamagana City si ubwa mbere yaba itewe mpaga kuko no mu 2017 yatewe mpaga imaze gutsindira kuzamuka mu cyiciro cya mbere. Icyo gihe Miroplast Fc niyo yahise izamurwa.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!