APR FC na Simba zahuriye mu mukino wa gicuti kuri Benjamin Mkapa Stadium ku wa Gatandatu tariki 3 Kamena, mu rwego rwo gusoza ibirori bya Simba Day byari bimaze iminsi bikorwa n’iyi kipe bakunda kwita Wekundu wa Msimbazi.
Amatike ibihumbi 60 yo kwinjira kuri uyu mukino yashize habura iminsi ibiri ngo ube, aho abakunzi ba Simba bari baje ku bwinshi kwirebera ibo ikipe yabo nshya ibazaniye mu mwaka mushya wa shampiyona, ndetse no kureba APR FC baherukaga mu mikino ya CECAFA.
Ubwo IGIHE yavuganaga n’umuvugizi wa Simba SC Ahmed Ally, yadutangarije ko amashilingi 500 000 000 ari wo musaruro bashoboye gukura ku mukino wo mu mpera z’icyumweru, aho bashimira ikipe ya APR FC kuba yaremeye ubutumire.
Umukino nyirizina, wasize ikipe ya APR FC itsinzwe na Simba ibitego 2-0 byombi byabonetse mu gice cya kabiri, aho wari wo mukino wa mbere iyi kipe itakaje mu minota 90 nyuma yo kugaruka mu myiteguro y’umwaka mushya wa shampiyona.
Ikipe ya APR FC nyuma yo gukina uyu mukino yagarutse mu Rwanda mu rukerera rwo Kuwa mbere tariki ya 5 Kanama 2024, aho basubukuye imyitozo kuri uyu wa Kabiri bitegura umukino ubanza w’amajonjora ya CAF Champions League bazahuriramo na Azam mu cyumweru gitaha.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!