Umukino wa APR FC na Etincelles FC wasubitswe nyuma y’iminota ine utangiye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 06:23
Yasuwe :
0 0

Umukino wa gicuti wahuzaga APR FC na Etincelles FC wasubitswe nyuma y’iminota ine utangiye gukinwa kubera imvura nyinshi yaguye ku kibuga cy’imyitozo cya Shyorongi waberagaho kikarengerwa.

APR FC yakiriye Etincelles FC mu mukino wo kwitegura guserukira u Rwanda muri CAF Champions League no gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere iteganyijwe gutangira mu Ukuboza 2020.

Uyu mukino wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2020, watangiye saa Cyenda na 45 ariko usubikwa umaze iminota ine gusa.

Amakipe yombi yafashe icyemezo cyo gutaha nyuma y’iminota 30 imvura itarahita ndetse n’amazi akomeje kwiyongera, ku buryo ikibuga cyakinirwagaho cyuzuyemo amazi menshi.

APR FC yakiriye Etincelles FC nyuma yo gupimisha abakinnyi n’abandi bakozi b’iyi kipe y’i Rubavu icyorezo cya COVID-19 mu kwirinda ikwirakwira ryacyo.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu ku cyicaro cy’Akarere ka Rubavu, aho hapimwe abakinnyi 24 ba Etincelles FC, abandi bakozi barindwi b’ikipe barimo n’abatoza ndetse n’umunyamakuru umwe.

Ikipe y’Ingabo iri kwitegura imikino Nyafurika ya CAF Champions League izakinwa guhera mu mpera z’uku kwezi, yapimishije kandi abakinnyi bayo ku nshuro ya gatanu.

Tombola yabaye ku wa Mbere, yasize APR FC izahura na Gor Mahia FC yo muri Kenya mu ijonjora rya mbere ry’imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

APR FC izabanza kwakira Gor Mahia FC mu mukino uzaba hagati ya tariki ya 27 n’iya 29 Ugushyingo mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Nairobi hagati ya tariki ya 4 n’iya 6 Ukuboza 2020.

Biteganyijwe ko umukino wa gicuti hagati ya APR FC na Etincelles FC wasubitswe amakipe anganya ubusa ku busa, uzasubukurwa ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2020 saa Yine za mu gitondo.

Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga, ntibarimo abari kumwe n'Ikipe y'Igihugu Amavubi
Umukino wa APR FC na Etincelles FC wasubitswe nyuma y’iminota ine utangiye kubera imvura yaguye ikibuga cya Shyorongi kikuzura
Ikibuga cya Shyorongi, APR FC isanzwe ikoreraho imyitozo ni cyo cyabereyeho uyu mukino
Abakinnyi ba APR FC mu modoka batashye nyuma yo gusubikwa k'umukino
Imodoka y'Umunya-Maroc Adil Mohamed Erradi, utoza APR FC iva ku kibuga
Iyi ni yo modoka Adil Mohamed Erradi agendamo

Amafoto: APR FC


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .