00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukino wa APR FC na Azam FC uzagurishwaho itike y’ibihumbi 900 Frw

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 August 2024 saa 01:49
Yasuwe :

APR FC izakira Azam FC mu mukino wo kwishyura muri CAF Champions League uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 24 Kanama 2024, aho itike ya make ari 1000 Frw, iya menshi ikaba ibihumbi 900 Frw.

Ni umukino wa mbere w’irushanwa ugiye kubera kuri Stade Amahoro nshya iherutse kuvugururwa igashyirwa ku rwego rwo kwakira abafana ibihumbi 45 bicaye neza.

Ibiciro byo kwinjira kuri uyu mukino bigabanyije mu byiciro bitandatu, aho ahasanzwe hari mu byiciro bibiri, aho hasi ari 1000 Frw, hejuru bikaba 2000 Frw.

VIP ni ibihumbi 10 Frw, VVIP ni 30 Frw. Hari kandi ibyiciro bishya, aho ikitwa ‘Executive Seat’ ari ibihumbi 100 Frw, mu gihe ‘Executive Box’ ari ibihumbi 900 Frw ku myanya 12 gusa.

Executive Box ni icyumba cy’abanyacyubahiro gikunze kuba ari gito kitajyamo abantu benshi kuko bakunze kuba bari hagati ya 4-16, kiba kirimo insakazamashusho, ibyo kurya no kunywa byiyongera ku mwanya mwiza uba ureba mu kibuga neza.

APR FC yashyize imbaraga nyinshi muri uyu mukino mu rwego rw’imifanire kuko ikomeje ubukangurambaga bukomeye kugira ngo izabashe kuzuza Stade Amahoro. Umukino ubanza, iyi kipe yari itsinzwe igitego 1-0.

Biteganyijwe ko ku wa Kane, mu myitozo ya nyuma izabera kuri Stade Amahoro, ubuyobozi bw’ikipe buzahura n’abafana ku rwego rw’igihugu.

Si ibyo gusa kandi kuko Umuyobozi w’Icyubahiro, Gen. Mubarakh Muganga n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Major Gen. Vincent Nyakarundi, basuye iyi kipe mu myitozo yabaye ku wa Kabiri, Kabiri tariki 20 Kanama.

Stade Amahoro ishobora kwakira abafana ibihumbi 45 bicaye neza
Umukino wa APR FC na Azam FC uzagurishwaho itike y'ibihumbi 900 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .