Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Nzeri 2024, ni bwo hateganyijwe umukino karundura ugomba kubera mu Rwanda, ukaba uwa kabiri mu yo mu Itsinda D ryo gushaka itike yo kwerekeza mu Gikombe cya Afurika cya 2025.
Ni umukino wari watangajwemo amatike yo mu myanya itandukanye igize Stade Amahoro yakira abantu ibihumbi 45, ariko ku munsi wa nyuma Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza ko bamwe mu bafana baza kwinjirira ubuntu.
Aho ni mu myanya yaguraga 2000 Frw yo ku gice cyo hejuru na 3000 Frw ku gice cyo hasi cyayo kugira ngo Amavubi ashyigikirwe abe yakwiyongerera icyizere cyo kuba yasubira mu Gikombe cya Afurika aherukamo mu 2004.
Abafana baguze amatike yo mu myanya y’icyubahiro basabwe kuyitwaza kugira ngo boroherezwe kujya mu myanya yabo. Ayo ni ibihumbi 20 Frw muri VIP, ibihumbi 50 Frw muri Business Suites na miliyoni muri SkyBox.
Amavubi yanganyije umukino wa mbere na Libya wabereye i Tripoli, igitego 1-1 mu gihe Nigeria yageze i Kigali imaze gutsinda Benin ibitego 3-0.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!