Hashize amezi abiri amakipe yombi ahuriye mu mukino w’Umunsi wa 18 wa Shampiyona ya Espagne, aho Espagnol yari yakiriye FC Barcelona ndetse ikanatsindirwa iwayo ibitego 2-0.
Nubwo iyi kipe yatsinzwe ariko, umukinnyi wayo Daniela Caracas yabangamiwe na myugariro wa FC Barcelona, León, ubwo bombi bari bahanganiye umupira uri kuva muri koruneri.
Caracas akimara kwereka León ko afite imbaraga, undi yahise ahindukira aramwitegereza, amubabaza niba yarameze “igitsina cy’abagabo”. Si ukumubaza gusa ahubwo yahise akora no ku myanya ye y’ibanga kugira ngo yimenyere neza ko adafite ubugabo.
Nubwo ibyo yakoze bigaragara mu mashusho, León w’imyaka 29 arabihakana akanavuga ko imyanya ye y’ibanga atigeze ayigeraho ndetse ibyabaye atari abigambiriye.
Ati “Nta kibi nari ngamije kuri mugenzi wanjye Caracas. Ibyabaye ntabwo nari mbifite muri gahunda nubwo ntigeze nkora ku myanya ye y’ibanga. Ni bimwe by’umupira w’amaguru utamenya ngo umuntu araza gukora he ha mugenzi we.”
León yashinjwe kugaragaza ibikorwa bihabanye n’umupira w’amaguru ndetse n’ikinyabupfura gike, bityo akaba agomba gusiba imikino ibiri harimo uwa Atletico Madrid warangiye ndetse n’uwa Sevilla uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 16 Mata.
Uyu mukinnyi yagerageje kujurira ariko Urukiko rwa Siporo ku Isi (CAS), rutesha agaciro ubujurire bwe, rumumenyesha ko agomba gukomeza ibihano.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!