Mattéo Guendouzi w’imyaka 20, ni umwe mu bakinnyi bane bo muri Premier League y’u Bwongereza, bagaragara ku rutonde rwatangajwe kuri uyu wa Kabiri.
Guendouzi wageze muri Arsenal mu mwaka ushize, ni we uheruka gutorwa nk’umukinnyi w’ukwezi (kwa Nzeri) muri iyi kipe yamamaza Ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze mu magambo ‘Visit Rwanda’ yandikwa ku kuboko kw’imyenda yayo.
Phil Foden wa Manchester City, Mason Mount wa Chelsea FC na Moise Kean wa Everton na bo bari mu bahataniye iki gihembo gihabwa umukinnyi uri munsi y’imyaka 21 wahize abandi.
Iki gihembo gihabwa umukinnyi watowe kurusha abandi, aho atoranywa n’abanyamakuru b’imikino ku mugabane w’u Burayi, akaba ari na bo bagishyizeho ubwo cyatangizwaga na Tuttosport mu 2003.
Mu mwaka ushize cyari cyatwawe n’Umuholandi Matthijs de Ligt mu gihe abarimo Lionel Messi, Mario Balotelli, Paul Pogba na Kylian Mbappé na bo bigeze kucyegukana.
Abakinnyi bahataniye igihembo cy’umukinnyi ukiri muto wahize abandi i Burayi uyu mwaka ni: Mattéo Guendouzi, Mason Mount, Moise Kean, Phil Foden, Matthijs De Ligt, Nicolo Zaniolo, Gianluigi Donnarumma, Alphonso Davies na Kai Havertz.
Hari kandi Dejan Joveljić, Jadon Sancho, Vinicius Junior, Ferran Torres, Andriy Lunin, Lee Kang-in, João Félix, Ansu Fati, Rodrygo, Donyell Malen na Erling Braut Haaland.
Umuhango wo gutanga iki gihembo uzabera i Turin mu Butaliyani tariki ya 16 Ukuboza 2019.

TANGA IGITEKEREZO