Nyuma y’umukino ikipe ye yatsinze Al Ta-ee ibitego 2-0 ku wa Gatanu, ubuyobozi bwahishuye ko kugaragara kwe mu kibuga byigijwe inyuma kubera ko atarahabwa uburenganzira bwo kuyikinira.
Cristiano wasinyishijwe na Al-Nassr FC akazajya ahabwa akayabo ka miliyoni 200€ buri mwaka, yaje nk’umukinnyi w’umunyamahanga wa cyenda muri iyi kipe kandi yemerewe abakinnyi umunani gusa.
Al-Nassr FC iri mu ihurizo ryo gushaka umukinnyi yarangizanya na we amasezerano, cyangwa ikamwirukana byemewe n’amategeko kugira ngo uyu mMunya-Portugal abone umwanya wo kujya mu kibuga.
Umunya-Uzbekistan Jaloliddin Masharipov, ukina hagati mu kibuga muri iyi kipe ni we nimero ya mbere mu bagomba guha umwanya Cristiano.
Undi uvugwa ni Vincent Aboubacar ukomoka muri Cameroun, wifuzwa na Manchester United, gusa ibiganiro biri hagati y’impande zose bishyira ku kuba uyu mukinnyi yagenda nk’intizanyo.
Nubwo akomeje gutinda kugaragara ku mikino y’iyi kipe, rutahizamu Cristiano yemeza ko yaje gukora itandukaniro muri Arabie Saoudite.
Ati “Ndi umukinnyi w’itandukaniro. Ni byiza kuri njye kuba naraje hano, naciye uduhigo twinshi i Burayi, ndasha gukomeza gukorera ayo mateka hano muri Arabie Saoudite.”
Ibi bije nyuma yo kumuhagarika imikino ibiri, yashyiriweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza kubera kumena telephone y’umwana nyuma y’umukino Manchester United yatsinzwemo na Everton muri Mata 2022.
Nubwo byabereye mu Bwongereza ariko, amategeko n’amabwiriza ya FIFA agenga igura n’igurisha ry’abakinnyi, ashyigikira umwanzuro w’ibi bihano ko bigomba kumukurikirana.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!