Hashize iminsi havugwa amakuru y’uko guhera mu mwaka utaha w’imikino, Umujyi wa Kigali ushobora kuzahagarika inkunga wageneraga amwe mu makipe usanzwe ufasha nka Kiyovu Sports na Gasogi United.
Umwe mu bo muri aya makipe yabwiye IGIHE ko iki gitekerezo gihari kuko nubwo nta baruwa ibyemeza bahawe ariko babwiwe ko umwaka utaha ibintu bishobora kuzakorwa mu bundi buryo.
Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles we yavuze ko ibyo guhagarikirwa inkunga ntabyo azi, cyane ko nta baruwa yabonye abimenyeshwa.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntireganya Emma Claudine, yabwiye IGIHE ko bazakomeza kugira uruhare mu bikorwa by’imyidagaduro biwukorerwamo kuko bifuza ko uhora ushyushye.
Yagize ati “Kugeza ubu amakipe ane niyo dutera inkunga kandi nk’Umujyi wa Kigali, ugomba kuba ushyushye, uteza imbere imikino, umuco n’ibindi bitandukanye. Tuzakomeza kurebera hamwe uburyo twakomeza kugira uruhare muri siporo n’indi myidagaduro ikorerwa muri Kigali.”
Iki gitekerezo cyo guhagarika inkunga, kivuga ko ari impamvu yo gushyira imbaraga muri AS Kigali ubundi isanzwe ariyo kipe y’umujyi.
Ni nyuma y’aho iyi kipe imaze imyaka ibiri igaragaza ikibazo gikomeye cy’amikoro cyatumye n’umusaruro uba muke.
Mu rusange, Umujyi wa Kigali ufasha AS Kigali y’abagabo n’abagore, Kiyovu Sports, Gasogi United na Kigali Volleyball Club.
Ugenera Urucaca miliyoni 150 Frw ku mwaka, Gasogi United ihabwa miliyoni 100 Frw ndetse na AS Kigali igenerwa arenga miliyoni 250 Frw.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!