00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali ugiye gucutsa amwe mu makipe utera inkunga?

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 10 May 2025 saa 07:53
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali, watangaje ko uzakomeza kugira uruhare mu bibikorwa by’imyidagaduro biwukorerwamo kugira ngo ugumane ubushyuhe bwifuzwa.

Hashize iminsi havugwa amakuru y’uko guhera mu mwaka utaha w’imikino, Umujyi wa Kigali ushobora kuzahagarika inkunga wageneraga amwe mu makipe usanzwe ufasha nka Kiyovu Sports na Gasogi United.

Umwe mu bo muri aya makipe yabwiye IGIHE ko iki gitekerezo gihari kuko nubwo nta baruwa ibyemeza bahawe ariko babwiwe ko umwaka utaha ibintu bishobora kuzakorwa mu bundi buryo.

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles we yavuze ko ibyo guhagarikirwa inkunga ntabyo azi, cyane ko nta baruwa yabonye abimenyeshwa.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntireganya Emma Claudine, yabwiye IGIHE ko bazakomeza kugira uruhare mu bikorwa by’imyidagaduro biwukorerwamo kuko bifuza ko uhora ushyushye.

Yagize ati “Kugeza ubu amakipe ane niyo dutera inkunga kandi nk’Umujyi wa Kigali, ugomba kuba ushyushye, uteza imbere imikino, umuco n’ibindi bitandukanye. Tuzakomeza kurebera hamwe uburyo twakomeza kugira uruhare muri siporo n’indi myidagaduro ikorerwa muri Kigali.”

Iki gitekerezo cyo guhagarika inkunga, kivuga ko ari impamvu yo gushyira imbaraga muri AS Kigali ubundi isanzwe ariyo kipe y’umujyi.

Ni nyuma y’aho iyi kipe imaze imyaka ibiri igaragaza ikibazo gikomeye cy’amikoro cyatumye n’umusaruro uba muke.

Mu rusange, Umujyi wa Kigali ufasha AS Kigali y’abagabo n’abagore, Kiyovu Sports, Gasogi United na Kigali Volleyball Club.

Ugenera Urucaca miliyoni 150 Frw ku mwaka, Gasogi United ihabwa miliyoni 100 Frw ndetse na AS Kigali igenerwa arenga miliyoni 250 Frw.

Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles, yavuze ko nta makuru afite ku bijyanye no guhagarikirwa inkunga yahabwaga n'Umujyi wa Kigali
Kiyovu Sports ishobora guhagarikirwa inkuga yagenerwaga n'Umujyi wa Kigali
AS Kigali imaze imyaka ibiri igaragaza ibibazo by'amikoro
Umujyi wa Kigali utera Gasogi United inkunga ya miliyoni 100 Frw

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .