00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umujyi wa Kigali watanze umucyo ku kibazo cya moteri icana amatara ya Kigali Pelé Stadium

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 22 August 2024 saa 04:49
Yasuwe :

Umujyi wa Kigali watangaje ko moteri nshya icana amatara ya Kigali Pelé Stadium yatumijweho, izagera mu Rwanda mu gihe kitarenze amezi atatu.

Umujyi wa Kigali wavuze ibi, mu gihe hari havutse impaka ku masaha Rayon Sports izakirira Amagaju FC mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki 23 Kanama 2024.

Ku ngengabihe ya shampiyona, Gikundiro yagombaga kwakira Amagaju FC ku wa Gatanu, saa Kumi n’Ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.

Icyakora ku wa Gatatu, tariki 21 Kanama, Umujyi wa Kigali wandikiye ibaruwa Ferwafa iyimenyesha ko bidashoboka ko uyu mukino waba kubera ko ikibazo cya moteri kitaracyemuka.

Ni umwanzuro wagarutsweho cyane ku mbugankoranyambaga, ari naho Umujyi wa Kigali watangiye umucyo kuri iki kibazo ubwo wasubizaga uwitwa Queen Olga Kagame kuri X, aho yawubazaga niba warabuze ubushobozi bwo kugura moteri nshya.

Umujyi wa Kigali wamusubije ugira uti “Iki kibazo ntabwo cyananiranye, kirimo gushakirwa umuti urambye.Uyu munsi moteri dufite muri Kigali Pelé Stadium ntabwo ibasha gucana amatara yose ngo ikibuga kibone bikwiriye ku buryo haba imikino ya ninjoro. Icyakora, mu gihe abagiye gukina bafite ubushobozi bwo kuzana moteri iyunganira, bemererwa gukina ninjoro.”

Wakomeje uvuga ko watumije moteri ifite ubushobozi busabwa, izagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere.

Ikibazo cy’iyi moteri kimaze igihe kinini ndetse uretse kudatanga urumuri ruhagije hari n’igihe yazimaga umukino uri kuba.

Umukino wa Rayon Sports na Amagaju FC wigijwe imbere ushyirwa saa 15:00, mu gihe uwa Gasogi United na Marines FC uzawubanziriza washyizwe saa 12:30.

Umujyi wa Kigali watangaje ko moteri nshya icana amatara ya Kigali Pelé Stadium izagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere
Umukino wa Rayon Sports na Azam FC niwo waherukaga kubera kuri Kigali Pelé Stadium mu masaha y'umugoroba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .