Ni igisubizo cyabonetse nyuma y’aho Perezida Kagame anenze abayobozi, avuga ko bitari bikwiriye ko ikibazo kigera aho Stade idashobora gukinirwaho mu masaha y’ijoro.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma-Claudine Ntirenganya, yahamirije IGIHE ko ubuyobozi bwicaye bukishakamo igisubizo kugira ngo ikibazo cy’urumuri ruke rwarangwaga ku kibuga rubonerwe umuti.
Yagize ati “Twatumije Moteri nshya ariko twasanze tutayitegereza ngo igere i Kigali. Muri iyi minsi amakipe yifuza gukina nijoro yahakinira kubera ko hari indi moteri twashatse tuzaba twifashisha. Imikino izakomeza gukinwa nk’ibisanzwe.”
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali yatangaje ko impamvu yo gutinda gutumizaho Moteri kandi Njyanama y’Umujyi yaremeje kuyigura muri Werurwe uyu mwaka, ari ukubera ko amafaranga yo kuyitumizaho yagombaga kuva ku ngengo y’imari ya 2024-2025.
Ibi bitangajwe mu gihe hariho impaka zijyanye na moteri yo kuri iyo stade zongeye kuzamurwa n’uko Umujyi wa Kigali umenyeshereje Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ko imikino ya nijoro idashobora gukinirwa kuri iyo stade, kuko ikibazo cya moteri kitarakemuka.
Ibyo byabaye mu gihe ikipe ya Rayon Sports yagombaga kwakirira Amagaju FC kuri iyi stade mu mukino w’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri.
Ikibazo cya Moteri ya Kigali Pelé Stadium cyatangiye kujya hanze muri Werurwe uyu mwaka ubwo ikipe ya Rayon Sports yakiriye ibaruwa iyibwira ko umukino wayo w’umunsi wa 24 wa shampiyona ya 2023-2024 bari bwakiriremo mukeba APR FC kuri Kigali Pelé Stadium utakibaye saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ahubwo ko ujya saa Cyenda z’amanywa kubera ikibazo cy’amatara.
Guhera ubwo, Ferwafa, Umujyi wa Kigali n’amakipe bakomeje kugirana ibiganiro byo kugishakira umuti ariko kugeza uyu munsi ntawari wakabonetse.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!