Ku wa Kane, Rooney yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga, igaragaza umuhungu we w’imyaka 11, umukuru mu bahungu be bane, asinya amasezerano muri iyi kipe yakiniye.
Yayikurikije amagambo agira ati “Umunsi wo kwishimira. Kai asinyira Manchester United. Komeza ukore cyane muhungu wanjye.”
Wayne Rooney w’imyaka 38, kuri ubu utoza Derby County by’agateganyo, yageze muri Manchester United mu 2004, avuye muri Everton.
Yakiniye Manchester United mu gihe cy’imyaka 13, atsinda ibitego 253 mu mikino 559, aho yakuyeho agahigo kari gafitwe na Sir Bobby Charlton ko gutsinda ibitego byinshi, muri Mutarama 2017.
Umugore we, Coleen Rooney, yanditse kuri Instagram ati “Ijoro ridasanzwe… Ni ibyishimo Kai. Ndagukunda kandi ntewe ishema nawe. Komeza ukore cyane.”
Mu myaka yakiniyemo Manchester United, Rooney yatwaye ibikombe bitanu bya Premier League, League Cup eshatu, FA Cup imwe, Europa League Cup imwe na Champions League imwe.
Yayivuyemo mu 2017 asubira muri Everton yakuriyemo mbere yo kujya gukina muri DC United yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na yo ayivamo ajya muri Derby.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!