00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhungu wa Gen. Mubarakh Muganga yasinyiye AS Kigali

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 14 August 2024 saa 12:47
Yasuwe :

Niyonshuti Hakim Mubarak, umuhungu w’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu, Gen. Mubarakh Muganga, wari umaze imyaka ine muri APR FC, yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri AS Kigali.

Uyu mukinnyi yakuriye mu makipe y’abato ya APR FC ariko muri iyi mpeshyi yagaragaje ubushake bwo guhindura ikipe bityo akaba yajya aho azabona umwanya uhagije wo gukina.

Niyonshuti yaherukaga kugaragara mu mukino wa gicuti, Vision FC yatsinzemo AS Kigali ibitego 2-1, aho yakiniraga iyi kipe y’i Nyamirambo.

Nyuma y’iminsi mike yagiye muri AS Kigali ndetse yanifashishijwe mu mukino iyi kipe yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1 mu cyumweru gishize.

Uyu mukinnyi yiyongeraho abandi bashya bagiye mu Ikipe y’Umujyi nka Nkubana Marc, Hakizimana Felicien, Rwabuhihi Placide, Onyeabor Frankin, Aboubakar Saidi, Nshimiyimana Tharcisse na Ngendahimana Eric.

AS Kigali izatangira Shampiyona isura Kiyovu Sports ku wa Gatanu, tariki 16 Kanama 2024 saa 15:00 kuri Kigali Pelé Stadium.

Niyonshuti Hakim Mubarak yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri AS Kigali
Niyonshuti Hakim Mubarak yagaragaye muri Vision FC ariko birangira ayivuyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .