00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umugore wa Dani Alves ashaka gatanya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Gashyantare 2023 saa 05:18
Yasuwe :

Umugore wa Dani Alves wahoze ari myugariro wa FC Barcelone na Paris Saint-Germain, Joana Sanz arashaka gatanya nyuma y’uko umugabo atawe muri yombi akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye mu kabyiniro.

Joana w’imyaka 29, yakuye amafoto ye ari kumwe na Dani Alves kuri Instagram ye nyuma y’uko uyu mugabo avuze ko yari yemeranyije gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore umushinja kumuhohotera nubwo bwa mbere yari yavuze ko atamuzi.

Uyu munyamidelikazi w’Umunya-Espagne yakiriye amakuru mabi ko umugabo we w’imyaka 39 afungiye i Barcelone, iminsi mike nyuma yo gupfusha nyina.

Televiziyo yo muri Espagne, Telecinco, yatangaje ko Joana yabwiye abamwunganira mu by’amategeko ko ashaka gatanya kubera ko umugabo we yanze ko amusura aho ari muri kasho.

Uyu mugore wavukiye i Tenerife, washakanye na Dani Alves mu 2017, ntacyo aravuga kuri aya makuru ashobora gushyira iherezo ku mubano wa bombi.

Icyemezo cye cyo gusiba amafoto ye menshi ari kumwe na Alves, uretse iyo bari kumwe bamamaza, cyaje nyuma yo kubanza kugaragaza ko ashyigikiye uyu mugabo we w’Umunya-Brésil.

Alves yirukanywe n’ikipe ye ya UNAM Pumas yo muri Mexique ubwo umucamanza w’i Barcelone yari amaze gusaba ko ashyirwa muri kasho.

Uyu mukinnyi yafunzwe nyuma y’uko umugore w’imyaka 23 yatanze ikirego avuga ko yahohotewe na Alves ubwo bari mu kabyiniro ka Sutton ku wa 30 Ukuboza 2022.

Ubwo Alves yari amaze gutabwa muri yombi ku wa 20 Mutarama, umucamanza yavuze ko bamugumisha muri kasho.

Nubwo yari yabanje kuvuga ko atazi uwo mugore, Alves yabwiye umucamanza ko yari yemeranyije na we ko bakorana imibonano mpuzabitsina.

Muri Espagne haba ubwoko bubiri bwa gatanya burimo ubukorwa hashingiwe ku busabe bw’abantu babiri babyumvikanyeho ndetse n’ubundi bushingira ku busabe bw’umuntu umwe, hatarebwe ubushake bwa mugenzi we.

Amakuru avuga ko Joana Sanz ashaka gutandukana na Dani Alves
Joana Sanz ntiyishimiye kuba yarashatse gusura umugabo we aho afungiye akabyanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .