Frappart uzuza imyaka 37 mu kwezi gutaha, yabaye umusifuzi wa mbere w’umugore wasifuye mu irushanwa rikomeye rya UEFA ubwo yayoboraga umukino wa Super Cup wahuje Liverpool na Chelsea i Istanbul mu mwaka ushize.
Yasifuye kandi umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2019 wahuje Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buholandi ndetse yabaye umugore wa mbere wasifuye mu Cyiciro cya Mbere cy’Abagabo mu Bufaransa (Ligue 1) ku mukino wahuje Amiens na Strasbourg muri Mata umwaka ushize.
Stephanie Frappart yayoboye umukino wa mbere wa Europa League mu Ukwakira ubwo Leicester City yakiraga Zorya Luhansk.
Umusuwisikazi Nicole Petignat ni we mugore wa mbere wasifuye mu mikino ya UEFA ubwo yahabwaga imikino itatu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Uburayi hagati ya 2004 na 2009.
Juventus yamaze kwizera gukomeza muri 1/8, ni iya kabiri mu itsinda G n’amanota icyenda mu mikino ine, irusha Dynamo Kyiv amanota umunani mu gihe irushwa atatu na FC Barcelone ya mbere, yo izaba yakiriwe na Ferencvaros ku wa Gatatu.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!