Ibi bikaba byatangajwe nyuma y’uko hafashwe umwanzuro ko abanyamahanga batandatu ari bo bazifashishwa mu mukino wa Super Cup hagati ya APR FC na Police FC, ikintu cyaciye amarenga ko ari na ko bizagenda ubwo shampiyona izaba itangiye mu cyumweru kimwe.
Amakipe akaba ku bwayo yabifashe nko kugambanirwa na Ferwafa, kuko yahuye akemerenya ko abanyamahanga bazaba 12 harimo umunani babanza mu kibuga, bakabimenyesha iri shyirahamwe ntiribyange, maze bikarangira babishingiyo bagura abakinnyi batandukanye, nk’uko umwe mu bagize ubuyobozi bwa Rwanda Premier League yabitangarije IGIHE.
Yagize ati “Ferwafa yari ibizi ko umubare w’abanyamahanga ugomba kongerwa. Ni bo bishyuye urugendoshuri twakoreye muri Tanzania, twabahaye icyifuzo baracyakira nk’abacyemeye. Kuri ubu turibaza icyo twakoresha abakinnyi twaguze dushingiye kuri uwo mubare.”
Uyu muyobozi, akaba yavuze ko Ferwafa niramuka igejeje kuwa Gatandatu itakiriye icyifuzo cyabo, bafite gahunda muri Rwanda Premier League yo kwandika bavuga ko batakwitabira Shampiyona mu gihe ubusabe bw’abanyamuryango bayikina bwaba buteshejwe agaciro.
Amakipe menshi yaguze abanyamahanga benshi
Amakipe menshi yo mu cyiciro cya mbere, muri uyu mwaka wa shampiyona yari yaguze abakinnyi ashingiye ku mubare wisumbuye w’abanyamahanga. Ikipe ya Police FC mu mikino itatu iheruka gukina yagiye ikoresha Abanyarwanda babiri bonyine muri 11 yakinishije mu gihugu cya Uganda.
APR FC ifite igikombe cya Shampiyona, ifite Abanyarwanda 13 bonyine ukuyemo umunyezamu usimbura, bivuze ko bose bajya bagaragara ku rupapuro rw’umukino hatitawe k’uri mu bihe byiza cyangwa utabirimo.
Rayon Sports yagiye ku isoko bigaragara, aho mu bakinnyi 11 umutoza Robertinho byari byitezwe ko azajya abanzamo, hari buzagaragaremo Abanyarwanda batatu bonyine barimo Kapiteni Muhire Kevin na ba myugariro babiri bo ku mpande.
Ikipe ya Gasogi United na yo yari yiteguye gukinisha abakinnyi babiri b’Abarundi mu bwugarizi bwo hagati, basanga umunyezamu, batatu bakina hagati (Akbar, Doumbia, Malipangou) na babiri bakina imbere(Berruguet na Kennedy) bakaba umunani ukurikije uko yaguze n’uko bagiye bagaragara mu mikino ya gicuti.
Amakipe ya Mukura, Musanze, Gorilla na Kiyovu Sports bivugwa ko ifite abanyamahanga bagera kuri 16 biganjemo abakomoka i Burundi, yose yagiye ku isoko ashingiye kuri gahunda yo kongera umubare w’abanyamahanga bazakina shampiyona, kandi yose akaba yaranabasinyishije bafite amasezerano.
Kugeza ubu, bivugwa ko amakipe atatu yonyine, As Kigali yari yugarijwe n’ibibazo mu minsi ishize, Marines FC na Vision iheruka kuzamuka, ari yo afite Abanyarwanda barenga 15 mu bakinnyi bayo, aho bigoye ko ari yo yajya mu kibuga mu mwaka utaha wa shampiyona.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Kanama 2024 hari buterane inama muri Ferwafa yiga kuri iki cyifuzo cya Rwanda Premier League, aho biteganyijwe ko hari bufatirwemo umwanzuro wa nyuma ku mubare w’abanyamahanga, uzakurikizwa uhereye ku mukino wa Super Coupe, ari na yo mpamvu iyi nama yakuwe ku wa Gatandatu ikazanwa ku wa Gatanu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!