Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League buri gutegura inama n’amakipe ndetse n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ngo bigire hamwe uko umwaka utaha uzagenda.
Umwe mu mishinga izaganirwaho yohererejwe amakipe, ni uvuga ko abanyamahanga bakina muri Shampiyona y’u Rwanda bagomba kwiyongera, cyane ko amakipe yose yagaragaje ubwo bushake.
Rwanda Premier League igaragaza ko niba Shampiyona y’u Rwanda yifuza gucuruza no gutunga amakipe atyaye ku ruhando mpuzamahanga bagomba kuzamura umubare w’abanyamahanga ukava kuri batandatu babanza mu kibuga, ukagera ku munani ndetse mu bakinnyi 30 ikipe itemerewe kurenza, hakabamo umubare ntarengwa w’abanyamahanga 12.
Chairman wa APR FC yashimangiye iki gitekerezo agira ati “Icyiciro cya mbere si ho bazamurira abakinnyi, dukeneye guhangana, dukeneye amakipe akomeye kuko ni byo byatuma Abanyarwanda bakora cyane”.
“Impungenge abantu bagira natwe turazigira, ntawe utakwifuza ko bafungura bakareka umuntu agakinisha abo ashaka kuko mu mikino Nyafurika ntabwo tuzakinisha abakinnyi ngo ni uko ari Abanyarwanda, tuzakinisha abeza kurusha abandi kandi aya marushanwa na yo ari mu byo twitegura, bityo bafunguye byaba byiza.”
Kongera abanyamahanga bijyana no gucuruza kuko abakinnyi bigaragaje mu makipe, abagurisha hanze y’igihugu, bikanakurura ibigo bikomeye by’ubucuruzi biyashoramo amafaranga menshi.
Mu gihe uyu mwanzuro utaremezwa, amwe mu makipe yatangiye kuwitegura cyane ko abakinnyi b’abanyamahanga bari kugurwa n’amakipe mu Rwanda ari benshi kandi beza.
Kugeza magingo aya, ingengabihe ya shampiyona y’umwaka w’imikino 2024/25 ntiratangazwa nubwo izatangira tariki ya 18 Kanama uyu mwaka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!