Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA) ndetse n’ubwa Rwanda Premier League bumaze iminsi bwaricecekeye nyuma y’uko hasohotse amakuru avuga ko umubare w’abanyamahanga ushobora kwiyongera.
Bamwe mu bayobozi b’amakipe akina mu Cyiciro cya Mbere bakomeje kugaragaza inyota ndetse no kwifuza ko umubare wakongera ukiyongera, ukava kuri batandatu ukaba umunani bajya mu kibuga ndetse ku rupapuro rw’abakinnyi bagize ikipe ku mukino hakajyaho abanyamahanga 12.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyuma y’inama zabaye, icyifuzo cy’amakipe nticyakiriwe nk’uko byari byatekerejwe, ahubwo abanyamahanga muri rusange bari bemerewe kuba ku rupapuro rw’abakinnyi bavuye kuri batandatu bari basanzwe, biyongeraho bane baba 10 aho kuba 12 ku rupapuro rw’umukino.
Muri aba kandi, barindwi muri bo bazajya baba bemerewe kubanza mu kibuga aho kuba batandatu bari basanzwe.
Bigaragara ko amakipe yari yiteguye ko uyu mubare uzongerwa kuko ukurikije uko isoko ry’abakinnyi rikomeje kugenda, abanyamahanga babaye benshi mu makipe aho kwibanda ku Banyarwanda.
Amakipe arimo APR FC, Police FC, Rayon Sports n’izindi zizakina umwaka utaha w’imikino zamaze kugura abakinnyi benshi bo muri iki cyiciro kuko ziri mu zirengeje abakinnyi 10 baturuka hanze y’u Rwanda.
Shampiyona y’u Rwanda ya 2024/25 iteganyijwe gutangira tariki ya 15 Kanama 2024, ikabimburirwa n’umukino uruta iyindi wa FERWAFA Super Cup, tariki ya 10 Kanama, uzahuza Ikipe y’Ingabo z’Igihugu n’iya Polisi y’Igihugu.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!