Gor Mahia irahaguruka muri Kenya saa yine n’iminota 20 na RwandAir, aho iza mu Rwanda gukina na APR FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Champions League uzaba ku wa Gatandatu saa cyenda.
Nubwo atazaba yemerewe gutoza kubera kutagira ibyangombwa byemwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), Umunya-Brésil Robertinho ari mu batoza Gor Mahia irazana i Kigali.
Abandi batoza ni Samuel Omollo usanzwe utoza Posta Rangers ariko akaba yaritabajwe by’agateganyo nk’umusimbura wa Robertinho, akaba azungirizwa na Patrick Odhiambo.
Gor Mahia FC yapimishije abakinnyi COVID-19 ku wa Kane, irahagurukana abakinnyi 18 batarimo Ulimwengu Jules wakiniye Sunrise FC na Rayon Sports zo mu Rwanda.
Iyi kipe yagowe n’ibibazo by’amikoro igatinda kwerekeza i Kigali, hari amakuru ayivugwamo ko hari abakinnyi banze gukina na APR FC badahawe imishahara bafitiwe.
Kugeza ubu ntibiramenyekana niba Gor Mahia ikorera imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatanu bitewe n’uko igomba kumara amasaha 24 mu kato nk’uko amabwiriza ya guverinoma y’u Rwanda abiteganya mu rwego rwo kwirinda COVID-19.
Abakinnyi 18 Gor Mahia ihagurukana: Bonface Oluoch, Gad Mathews, Geoffrey Ochieng, Michael Apudo, Philemon Otieno, Kelvin Wesonga, Charles Momanyi, Joachim Oluoch, Andrew Juma, Ernest Wendo, Bertrand Konfor, Kenneth Muguna, Bernard Ondiek, Cliffton Miheso, John Macharia, Samuel Onyango, Nicholas Kipkirui na Tito Okello.
Intebe y’abatoza: Roberto Oliveira Robertinho (Umutoza), Sameul Omollo (Umutoza), Patrick Odhiambo (Umutoza wungirije), Jolawi Obondo (Ushinzwe ubuzima bw’ikipe), Willis Ochieng (Umutoza w’abanyezamu), Fredrick Otieno (Umuganga) na Victor Otieno ushinzwe ibikoresho. Ikipe iyobowe na Dolfina Odhiambo.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!