Ferwafa yihanangirije bikomeye amakipe ku mikino ya nyuma ya shampiyona

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 15 Kamena 2017 saa 01:29
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryihanangirije amakipe ashobora gufatirwa mu bikorwa byo gutanga no kwakira ruswa mu gihe hasozwa imikino ya shampiyona y’uyu mwaka, ko bashobora guhanwa bikomeye.

Kuri uyu wa Kane, tariki 15 Kamena, nibwo biteganyijwe ko hakinwa imikino ya nyuma aho bikekwa ko amakipe anyuranye ashobora gutanga ruswa cyangwa kuyakira kugira ngo yitsindishe. Ibyo biri kwibazwa cyane mu makipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri, aho bishoboka ko amakipe yugarijwe ashobora kugura imikino yayo kugira ngo atsinde arokoke ako kaga.

Imikino ya nyuma yose irabera rimwe ku bibuga bitandukanye, iratangira saa cyenda n’igice.

Amakipe yugarijwe no kumanuka mu cyiciro cya kabiri, harimo Kiyovu Sports ifite ibigwi mu Rwanda, iri ku mwanya wa 15 n’amanota 27, ikaba iri bwakire Rayon Sports yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona habura imikino ine. Kiyovu Sports irasabwa gutsinda Rayon Sports ariko nabwo igategereza ko Gicumbi FC itsindwa na Pépinière FC cyangwa se Kirehe FC igatsindwa na Mukura VS ikabona kurokoka.

Kiyovu Sports ntibiza kuyorohera kuko iheruka gukura amanota atatu kuri Rayon Sports muri shampiyona mu 2012 ubwo yayitsindaga ibitego 2-1 kuva ubwo mu mikino 10 yahuje aya makipe, Rayon Sports yatsinze umunani zinganya imikino ibiri gusa.

Amakipe nka Gicumbi iri kumwanya wa 14 n’amanota 28 na Kirehe FC ya 13 n’amanota 29, nayo ari mu mazi abira kuko ikipe iri butakaze amanota ku mukino wa nyuma iri bukine, ishobora kwisanga mu cyiciro cya kabiri mu gihe izindi zihanganye ziri bube zatsinze imikino yazo.

Uretse amakipe ahatanira kudasubira mu cyiciro cya kabiri, indi ntambara ikomeye iri ku makipe ya APR FC na Police FC ziri kurwanira umwanya wa kabiri, kuko zitandukanywa n’inota rimwe. Ibyo bivuze ko Police FC ya kabiri igomba gukora ibishoboka byose kugira ngo igumane umwanya wayo wa kabiri ushobora kuyihesha itike yo kuzasohokera igihugu mu mikino ya Confederation Cup umwaka utaha, mu gihe Rayon Sports yaba itwaye igikombe cy’Amahoro.

Kubera impamvu ahanini zo kurwanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri ku makipe nka Kiyovu, Gicumbi na Kirehe FC, Ferwafa yaburiye amakipe yose ashobora gufatirwa mu bikorwa byo gutanga cyangwa kwakira ruswa muri iyi mikino.

Ibinyujije ku rukuta rwa Twitter, yagize iti “FERWAFA iri gukurikirana ibikorwa byo kugurisha imikino bishobora kugaragara mu mikino ya shampiyona y’uyu munsi. Turihanangiriza uwo ari we wese cyangwa uruhande urwo ari rwo rwose rushobora kubigaragaramo ko amande n’ibihano biremereye bibategereje."

Imikino yose iteganyijwe ku munsi wa nyuma:

APR FC vs Bugesera FC (Stade Muhanga: 15:30)

SC Kiyovu vs Rayon Sports FC (Stade Mumena: 15:30)

Musanze FC vs Sunrise FC (Stade Musanze: 15:30)

Espoir FC vs AS Kigali (Rusizi: 15:30)

Gicumbi FC vs Pepiniere FC (Stade Gicumbi: 15:30)

Police FC vs Marines FC (Stade Kicukiro: 15:30)

Mukura VS vs Kirehe FC (Stade Huye: 15:30)

Amagaju FC vs Etincelles FC (Stade Nyagisenyi: 15:30)

Umukino uri buhuze Rayon Sports na Kiyovu Sports niwo witezwe cyane ku munsi wa nyuma wa shampiyona

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza