Iyi nama yahuje bamwe mu bagize Komite ya Espoir FC yari iyobowe na Perezida Twizeyimana Vincent ndetse yari yitabiriwe n’umutoza Bisengimana.
Ubuyobozi bw’ikipe bweretse umutoza uko umusaruro w’igice kibanza cya shampiyona wagenze, ko ikipe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota arindwi gusa, bumwereka ko butakomezanya na we mu gihe bwamuhaye byose yifuzaga birimo n’imyanya ine y’abakinnyi yari yasabye mbere y’uko shampiyona itangira ariko bakaza kurumbira ikipe byatumye isezereramo batatu.
Bisengimana yeretswe ko aramutse akomezanyije n’ikipe ishobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri, ubuyobozi bumubwira ko bagomba gutandukana burundu nta mananiza bakemeranywa ibiri mu masezerano.
Amasezerano y’Umutoza Bisengimana avuga ko Ikipe ya Espoir FC igomba kurangiriza mu myanya umunani ya mbere mu mwaka wa mbere, mu wa kabiri akaba yakwegukana kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda cyaba icya Shampiyona cyangwa icy’Amahoro.
Ibi ubuyobozi bwa Espoir FC bwasanze Bisengimana akomeje gutoza ikipe bitagerwaho, bukaba bwafashe umwanzuro wo kumuha iminsi 15 y’integuza yarangira bagatandukana mu mahoro bukamwishyura amezi abiri nk’uko itegeko ry’umurimo mu Rwanda ribiteganya.
Ku wa Mbere, tariki 9 Mutarama 2023, ubuyobozi bwa Espoir FC ni bwo bwari bwahamagaye umutoza Bisengimana ngo bashyire umucyo ku bijyanye n’ibihano bye byari kurangira uyu munsi tariki 19 Mutarama ndetse n’uburyo batandukana mu mahoro, uyu mutoza ntiyabonetse kubera impamvu ze bwite.
Espoir FC yari iri muri gahunda yo gutandukana na Bisengimana ntabwo yicaye ubusa, yatangiye imyitozo tariki 6 Mutarama 2023.
Uwo munsi ni bwo Umutoza w’Umurundi, Niyonkuru Gustave yageze mu Karere ka Rusizi gupfundikira ibiganiro na Espoir FC ndetse ahita atangira akazi yitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona.
Bivuze ko iyi kipe izatangira imikino yo kwishyura itozwa n’Umutoza wungirije Bipfubusa Methode kuko Niyonkuru Gustave azatangira akazi mu buryo bwemewe n’amategeko nyuma y’iminsi 15 imaze gutandukana burundu na Bisengimana.
Ibi kandi byemejwe na Perezida wa Espoir FC, Twizeyimana Vincent nyuma y’iyi nama.
Yagize ati "’Ngira ngo benshi bagiye babibona ku mbuga nkoranyambaga, twamaze kubona umutoza wavuye i Burundi witwa Niyokuru Gustave.’’
’’Ikibazo cy’umutoza [Bisengimana] Justin turasa n’aho turimo tugiha umurongo, uyu munsi twamushyikirije ibaruwa y’integuza yo gusesa amsezerano, nyuma y’iminsi 15 ikizakurikiraho ni ukuyasesa burundu kubera ko birumvikana twamaze kubona undi mutoza, uwo mutoza tuzamusinyisha ariko tumaze gusesa amasezerano ya Justin.’’
Yakomeje agira ati "Itegeko rigenga umurimo [mu Rwanda] rigomba kubahirizwa, itegeko rigenga imikino muri rusange rya FERWAFA naryo rigomba kubahirizwa rero kugeza ubu twakoze ibintu twaherewe uburenganzira n’umunyamategeko wacu utureberera.’’
Perezida Twizeyimana yakomeje atangaza ko uretse Umutoza Niyonkuru bazanye bongereyeho kandi na ba rutahizamu nka kimwe mu gice cyari kirwaye mu ikipe ndetse bafite icyizere ko bazaha Espoir FC umusaruro.
Yagize ati "Twazanye abakinnyi babiri bataha izamu bavuye i Bugande, umwe yitwa Joseph Janjali, undi ni Yusuf Sharif Saaka. Abo turibwira ko bazadufasha kuko twari dufite ikibazo mu gutaha izamu ubu ndakeka ko cyakemutse. Ubu twawizeza Abanya-Rusizi ko ibyishimo bigeye kugaruka.’’
Espoir FC yasoje igice kibanza cya shampiyona iri ku mwanya wa 16 ari na wo wa nyuma n’amanota arindwi gusa n’umwenda w’ibitego 17. Iyi kipe izatangira imikino yo kwishyura yakira Rwamagana City FC kuri Stade ya Rusizi tariki 21 Mutarama, ikurikizeho gusura Police FC kuri Stade ya Muhanga tariki 27 Mutarama 2023.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!