Uko Samuel Eto’o yabaye mu batumye habaho amasezerano y’u Rwanda na PSG

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 Ukuboza 2019 saa 02:05
Yasuwe :
0 0

Samuel Eto’o, Umunya-Cameroon usigaye ari Ambasaderi wa Qatar mu gihe yitegura kwakira igikombe cy’Isi, ni umwe mu bantu basunitse idosiye y’u Rwanda kugira ngo rusinyane amasezerano na PSG yo kwamamaza ubukerarugendo bwarwo.

Eto’o wakiniye FC Barcelone, Inter Milan na Chelsea yahagaritse umupira muri Nzeri nyuma y’umwaka akinira Qatar SC. Ubu asigaye ari umuntu wa hafi wa Emir wa Qatar aho amufasha mu bikorwa bya siporo Qatar ifitemo uruhare muri Afurika.

-  Uko Eto’o yahuye na Perezida Kagame mbere y’isinywa ry’amaserano ya PSG n’u Rwanda
-  Donald Kaberuka mu bajyanama ba Qatar bigizwemo uruhare na Perezida Kagame

Ku wa Kane Ukuboza nibwo hatangajwe amasezerano agamije kwamamaza ubukerurugendo bw’u Rwanda bikozwe n’Ikipe ya PSG yo mu Bufaransa.

Mu nkuru IGIHE yatangaje uwo munsi, twagarutse ku buryo umubano mwiza w’u Rwanda na Qatar wagize uruhare rukomeye mu gutuma aya masezerano asinywa.

Impamvu ni uko PSG ifitwe n’abanya-Qatar binyuze mu kigo Qatar Sports Investments [QSi]. Iyi Sosiyete yashinzwe mu 2005 ishora imari mu bikorwa by’imyidagaduro na siporo. Perezida wa QSi ni nawe wa PSG, Nasser Ghanim Al-Khelaifi.

Gusa nubwo QSi iyoborwa na Al-Khelaifi ari nawe Perezida wa PSG, iyi sosiyete yashinzwe na Emir wa Qatar; muri make PSG ni umutungo wa Tamim Ben Hamad Al Thani.

Uyu mugabo afitanye umubano ukomeye n’u Rwanda bigaragazwa n’uburyo imikoranire y’ibihugu byombi yifashe neza muri iyi minsi, dore ko igihugu cye giherutse no kwinjira mu mushinga w’iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera kizafungurwa mu 2020 cyakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka.

Bivugwa ko Eto’o uri mu bantu bane bafasha Emir wa Qatar mu bikorwa bitandukanye, yagize uruhare mu isinywa ry’amasezerano y’u Rwanda na PSG.

Bivugwa ko kugira ngo bishoboke, Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yabiganiriyeho na Eto’o undi nawe asunika iyi dosiye kugira ngo irangire mbere y’uko umwaka usoza.

Mbere y’uko aya masezerano asinywa, Eto’o usigaye ubarizwa igihe kinini i Doha, yahuye na Perezida Kagame wari mu ruzinduko muri uyu mujyi ku wa 30 Ukwakira 2019. Inshuti yabo bombi niyo yatumye ibi biganiro bitari byapanzwe bishoboka.

Nyuma yaho, Eto’o yifashishije urukuta rwe twa Instagram maze ashyiraho ifoto ari kumwe na Perezida Kagame amwita ‘umuntu udasanzwe’ Afurika ifite, anamushimira kuba yemeye kumwakira.

Abantu ba hafi ba Emir wa Qatar mu mugambi wo gushinga ibigwi muri Afurika

Jeune Afrique yatangaje abagabo bane ba hafi ba Emir wa Qatar muri gahunda ye yo gushinga imizi muri Afurika binyuze mu bufatanye n’ibihugu.

Abo bose ni abantu ba hafi b’u Rwanda mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Barimo Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa.

Niwe ureberera inyungu za Qatar muri sosiyete y’amahoteli ya Accor iki gihugu giheruka kuguramo imigabane ingana na 15.96%.

Qatar iherutse guha Accor miliyari imwe y’amadolari aho ayo mafaranga akoreshwa cyane mu bikorwa bireba Afurika. Sarkozy kandi ni umuntu wa hafi wa Sheikh Hamad Ben Khalifa Al Thani, se wa Emir wa Qatar.

Uyu mugabo kandi muri iki gihe afitanye umubano ukomeye n’u Rwanda. Urugendo aheruka kugirira mu Rwanda ni rwo rwatumye haza ishoramari rya miliyoni 40 z’amadolari ya Amerika Vivendi Group igiye gushyira mu bikorwa bitandukanye bizakorerwa muri Kigali Cultural Village i Rebero mu Karere ka Kicukiro.

Undi muntu wa hafi wa Emir wa Qatar mu bikorwa bigamije uruhare rw’igihugu cye muri Afurika ni Moussa Faki Mahamat uyobora Komisiyo ya AU. Uyu mugabo bivugwa ko akunda kugirira ingendo muri Qatar akagirana inama n’abayobozi baho batandukanye.

Kuri uru rutonde ruriho Samuel Eto’o wita cyane ku ruhare rwa Qatar mu bijyanye n’umupira w’amaguru muri Afurika, hariho kandi n’Umunyarwanda, Donald Kaberuka.

Uyu mugabo wabaye mu buyobozi bw’inzego zitandukanye mu Rwanda akanayobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, Perezida Kagame niwe wamumenyekanishije kuri Emir wa Qatar aho afasha iki gihugu mu rwego rw’ubujyanama ku bijyanye n’ishingwa ry’ikigega kigamije ishoramari muri Afurika kizatangira mu 2020.

Indi nkuru wasoma:Uko byagenze ngo amasezerano y’u Rwanda na PSG agerweho

Perezida Kagame ubwo yahuriraga na Samuel Eto'o muri Qatar mu Mujyi wa Doha
Perezida Kagame na Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ubwo bari bageze muri Pariki y'Akagera mu ruzinduko uyu muyobozi wa Qatar yakoze mu Rwanda mu ntangiriro z'uyu mwaka
Ifoto yakoreshejwe mu gutangaza ubufatanye bw’u Rwanda na PSG igaragaraho abakinnyi bakomeye b’iyi kipe. Uhereye ibumoso ni Keylor Navas; Kylian Mbappé; Neymar Jr, Ángel Di María na Marco Verrati
Visit Rwanda ni umufatanyabikorwa wa PSG mu cyiciro cyitwa "Premium" kirimo izindi sosiyete zikomeye ku Isi nka Renault
Visit Rwanda yamamazwaga muri Stade Parc des Princes i Paris

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .