Uko ruhago yagaruriye icyizere Nsabimana ‘Zidane’ na Bwanakweli nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi (Video)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Mata 2020 saa 07:57
Yasuwe :
0 0

Nsabimana Eric ‘Zidane’ ukinira AS Kigali na mwishywa we, Bwanakweli Emmanuel ‘Čech’ ukinira Kiyovu Sports, bombi bemeza ko hari icyo umupira w’amaguru wabafashije mu kwiyubaka nyuma yo gukurira mu muryango wagezweho n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Zidane w’imyaka 26, yavuze ko atagize amahirwe yo kubona se kuko yishwe muri Jenoside.

Ati “Jenoside yabaye mfite umwaka umwe n’igice, papa yishwe muri Jenoside, ntabwo muzi isura gusa nzi izina. Barabimbwiye [uburyo yishwemo], yari inzira y’umusaraba itoroshye. Nabajije mama uko papa yari ameze, yarabinsobanuriye ambwira n’ukuntu yapfuye. “

“Gusa ni ibintu biba bigomba kukubaka, ntuheranwe n’amateka ukiyubaka nk’uko Leta yacu ibitubwira, tugomba kwibuka amateka duharanira kwiyubaka kugira ngo duteze imbere igihugu cyacu.”

Nsabimana Eric wakinnye mu Isonga na APR FC ndetse akaba yari mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 17 yakinnye Igikombe cy’Isi muri Mexique mu 2011, avuga ko uretse kubura se, hari na mukuru we wishwe muri Jenoside.

Ati “Mu rugo ndi umwana wa gatandatu, uwo nakurikiraga na we baramwishe muri Jenoside, bucura bwacu, unkurikira, ni umukobwa. “

“[Kwibuka] Ni ibihe iyo bigeze mba numva nta kindi kintu nakora, gusa ntabwo wakwigunga ngo wicare, uba ugomba kwibuka, tukibuka abavandimwe, inshuti bazize uko bavutse, atari bo babyigize, ahubwo ari ku bwa politiki mbi, ubuyobozi bubi.”

Nsabimana Eric Zidane avuga ko nubwo atagize amahirwe yo kugira se n’umwe mu bavandimwe, umupira w’amaguru wamufashije gukira ubwigunge yakuriyemo.

Ati “Umupira waramfashije kuko watumye menyana n’abantu nabo baramenya. Kera njyewe ntabwo najyaga mvuga, nabaga nicaye mu rugo meze nk’ujunjamye wagira ngo hari ikintu nabonye muri Jenoside. Watumye niteza imbere mu bumwe cyangwa ubundi. “

Mwishywa we, Umunyezamu wa Kiyovu Sports, Bwanakweli Emmanuel, avuga ko yishimira kuba we na nyirarumwe hari icyo umupira wabagejeho nubwo bavutse mu muryango washegeshwe na Jenoside.

Ati “Nk’iyo ndi gukina, nkakinana na Nsabimana ‘Zidane’ mba numva ari ibintu binshimishije, ni umuvandimwe. Mba numva ntewe ishema no kuba hari urwego twavuyeho n’urwo tugezeho.”

“[Jenoside] ni ikintu nanjye cyangizeho ingaruka, mama wanjye yanganirije amateka kandi hari ibyo nasanze, hari amateka numvise, ni ikintu gikora ku mutima.”

“Hari basaza ba mama bapfuye muri Jenoside, hari ababyeyi ba mama bayiguyemo. Mu muryango wo kwa mama no kwa data, ntabwo ushobora kuhabona abasaza bakuze bazakubwira amateka kuko bose barabishe.”

Bwanakweli Emmanuel akinira Kiyovu Sports guhera muri Kanama 2019, ni nyuma yo kuva muri Police FC yakiniye imyaka ine na Gicumbi FC yamazemo imyaka ine mu gihe yakuriye muri SEC Academy.

Nsabimana Eric yishimira penaliti yatsinze Rayon Sports bigafasha AS Kigali kugera ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro mu 2019
Mwishywa wa Zidane, Umunyezamu Bwanakweli Emmanuel akinira Kiyovu Sports nyuma yo kuva muri Police FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .