Uko Rayon Sports yinjiza amafaranga, umwenda wa SKOL n’imikoranire n’abafatanyabikorwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Werurwe 2020 saa 12:40
Yasuwe :
0 0

Rayon Sports ifite abafatanyabikorwa batandukanye barimo n’uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL, ikoresha agera kuri miliyoni 32 Frw ku kwezi mu gihe 90% by’ayo mafaranga atangwa n’abakunzi b’iyi kipe gusa.

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko abafana bayo bagira uruhare runini mu gufasha iyi kipe kubaho, mu kiganiro yagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2020.

Muri icyo kiganiro, Munyakazi yavuze ko Rayon Sports yakoresheje agera kuri miliyoni 140 Frw mu kugura abakinnyi no kongerera amasezerano abari basanzwe mu ikipe mbere y’uko uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 utangira, ariko yemeza ko hari abakinnyi batarishyurwa ibyo bagombwa.

Ati “Rayon Spots ibayeho mu buryo bumwe no mu bundi, ibayeho nk’andi makipe. Igira ibyo isohora, kuva itegura umukinnyi kugeza ageze mu kibuga. Twe tumaze kugura abakinnyi 19, barimo abongereye amasezerano n’abashyashya. Byatudwaye hafi miliyoni 140 Frw nubwo yose tutarayishyura, hari abakinnyi bamwe tukiyafitiye.”

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko ibikorwa byose iyi kipe igira buri kwezi birimo kwitegura imikino, imodoka y’ikipe n’ibindi ikora bitwara hafi miliyoni 32 Frw ku kwezi.

Ati “Dukenera amafaranga y’ingendo, ay’imyitozo, imyambaro y’imyitozo, imishahara y’abakinnyi, abatoza, abaganga n’abandi bakorana tutibagiwe n’abandi bakozi b’ikipe. Ikipe ikenera gukora umwiherero kugira ngo ishyire umutima ku mukino, kandi iwukora iminsi ibiri.”

“Ibyo byose bidufata hafi milyoni 32 Frw ku kwezi. Imodoka yacu inywa ibihumbi 50 Frw ku munsi, iyo twagiye mu ntara nk’i Rubavu bidutwara hafi ibihumbi 200 Frw.”

Amafaranga Rayon Sports ikoresha ava he?

Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yavuze ko ubwo hakorwaga inama y’Inteko Rusange muri Mutarama, basanze barakoresheje milyoni 350 Frw mu gihe cy’amezi atandatu ndetse 90% y’ayo, akaba yaratanzwe n’abafana.

Abafana ngo bagira uruhare mu gufasha ikipe binyuze ku matike bagura bagiye ku mikino yakiriye, inkunga batanga binyuze muri za Fan Club ndetse no kwitanga ku giti cyabo.

Ati “90% y’icyo twatungishije ikipe, byavuye mu bakunzi bayo. Mu gihe cy’amezi atandatu, twakoresheje asaga miliyoni 350 Frw ngendeye ku mibare twaboneye mu Nteko Rusange. Miliyoni 30 Frw yavuye mu bafatanyabikorwa, ayandi ni mu bafana. Tuyakura ku bibuga, ku mikino twakiriye.”

“Andi mafaranga ni umusanzu abafana batanga binyuze muri za Fan club, aho ubu ku kwezi batanga miliyoni 5 Frw. Hejuru y’ayo ngayo hari abakunzi banyuranye bitanga, abo nabo bagira uruhare mu gutera inkunga ikipe.”

Rayon Sports yamaze kwishyura umwenda wa SKOL

Munyakazi Sadate yavuze ko ubwo yagirwaga umuyobozi wa Rayon Sports mu mezi umunani ashize, nta mafaranga bigeze babona avuye ku muterankunga wayo mukuru, SKOL, bitewe n’umwenda wa miliyoni 36 Frw ikipe yari yarafashe.

Yemeje ko uwo mwenda wamaze kwishyurwa ndetse ubu bashobora kongera kubona amafaranga asigaye muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Ati “Ku mufatanyabikorwa mukuru SKOL, navuga ko mu masezerano ahari yakabaye iha Rayon Sports miliyoni 66 Frw ku mwaka, imyambaro twambara iha agaciro ka miliyoni 20 Frw, ikibuga cy’imyotozo n’amacumbi tudakoresha.”

“Twasanze hari ideni rya miliyoni 33 Frw Rayon Sports yafashe muri SKOL. Twagombaga kuryishyura, bivuze ko amafaranga twagombaga kubona muri SKOL, tuyishyura mu myenda. Iryo deni ryamaze kwishyurwa, ubu ahubwo turi kuyibaza amafaranga asigaye (miliyoni 33) kuri uyu mwaka w’imikino wa 2019/2020.”

Rayon Sports igira impuzandengo ya miliyoni 5 Frw ku mukino, mu mikino ihuriramo n’amakipe atari mu atanu akomeye mu Rwanda, aho ishobora kwinjiza miliyoni 10 Frw mu mikino ibiri yakiriye mu kwezi kuko hari n’indi iba igomba gukinira hanze.

Abandi bafatanyabikorwa ba Rayon Sports batanga ibingana iki?

Perezida wa Rayon Sports yavuze ko nta kintu baratangira kubona ku bandi batanyabikorwa b’ikipe barimo Ritco, MoGas, Gas Oil, Airtel n’abandi kuko bari bakiri mu igerageza ryo kureba niba hari icyo na bo bakwinjiza mu gihe Radiant yahaye iyi kipe miliyoni 14 Frw mu mwaka ushize naho Airtel igatanga hafi miliyoni 4 Frw.

Ati “ Statisiyo na Ritco binyuze muri MK Card byari nk’igerageza, abenshi ntacyo baraduhaho, ariko twari tumaze kuvugana ko guhera uku kwezi bagira icyo batangira kuduha, ariko hajemo icyorezo cya Coronavirus.”

Mu cyumweru gishize, Rayon Sports yatangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza abafana bayo gukusanya amafaranga yo kugoboka ikipe yabo ndetse kuri ubu bamaze gutanga asaga miliyoni 2.6 Frw muri miliyoni 20 Frw zisabwa kugira ngo ihembe ukwezi kwa Gashyantare.

90% by'amafaranga Rayon Sports ikoresha, atangwa n'abafana bayo
Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze ko Rayon Sports ikenera hafi miliyoni 32 Frw ku kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .