Uko Mashami na Haruna batoye mu bihembo by’umukinnyi w’umwaka wa 2019 muri Afurika

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 8 Mutarama 2020 saa 03:39
Yasuwe :
0 0

Umunya-Sénégal Sadio Mané w’imyaka 28 yaraye atowe nk’umukinnyi mwiza wa 2019 muri Afurika mu cyiciro cy’abagabo mu gihe Umunya-Nigeria Asisat Oshoala ari we watsinze mu bagore.

Ni mu muhango wo gutanga ibihembo by’abitwaye neza kuri uyu wa mugabane byabereye mu Misiri kuri uyu wa Kabiri.

Mu gutanga ibi bihembo hagendewe ku matora yakozwe n’abatoza n’aba kapiteni b’amakipe y’ibihugu, abanyamakuru bahagarariye abandi mu bihugu, abagize akanama tekiniki k’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, n’abanyabigwi bakanyujijeho muri Afurika.

Mu bakinnyi begukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika mu bagabo no mu bagore, bose batowe n’Abanyarwanda.

Mu cyiciro cy’abagabo, umutoza w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ Mashami Vincent na kapiteni Haruna Niyonzima, bombi batoye bwa mbere Umunya-Sénégal Sadio Mané, wasoreje ku mwanya wa mbere.

Mohamed Salah wabaye uwa kabiri, yatowe bwa kabiri n’aba Banyarwanda mu gihe Riyad Mahrez nta mahirwe menshi yahawe.

Uwimana Clarisse, umunyamakuru wa Contact TV, watoye mu izina ry’abandi banyamakuru bo mu Rwanda muri ibi bihembo, yatoye bwa mbere Sadio Mané. Ni na we wenyine watoye Umunya-Madagascar Carolus Andriamahitsinoro wagize iryo jwi rimwe ritamwemerera gukomeza muri batatu batoranyijwemo uwa mbere.

Mu cyiciro cy’abagore, umutoza w’ikipe y’u Rwanda na kapiteni w’Amavubi batoye Umunya-Nigeria Asisat Oshoala. Uwimana Clarisse we yatoye Umunyafurika y’Epfo, Christina Thembi Kgatlana.

Sadio Mané ni we watowe nk'umukinnyi mwiza w'umwaka wa 2019 muri Afurika
Kapiteni w'Amavubi Niyonzima Haruna n'umutoza Mashami Vincent bombi bari batoye Umunya-Sénégal Sadio Mané

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza