Aba basore babigarutseho mu kiganiro bagiranye na IGIHE, aho buri umwe yabazaga mugenzi we ibibazo by’amatsiko abantu bamumenyaho.
Rugaju ni izina ryamenyekanye cyane mu 2018 ubwo yerekezaga kuri Radio 1 avuye muri Kenya aho yari atuye.
Avuga ko ibyo bihe ari byo bidasanzwe yagize mu itangazamakuru kuko ari byo byamugize uwo ari we uyu munsi.
Ati “Ibihe bidasanzwe nagize mu itangazamakuru ni igihe nasimburaga Rutamu Elie Joe kuri Radio 1 kubera ko nibyo byabaye intangiriro y’ibindi byose byambayeho. Muri make zari intangiriro zanjye. Nari mfite ubwoba.”
Yakomeje avuga ko ubwo Rugimbana Théogène yamubwiraga ko ari we ashaka ko azasimbura Rutamu bakomezanya ikiganiro Trace Foot cyari gikomeye muri ibyo bihe, yagize ubwoba.
Ati “Nkubwije ukuri numvise ngize ubwoba, wagirango ni amashanyarazi anshiyemo, ngira ubwoba. Sinatekereje kabiri kuko nahise ngaruka mu Rwanda.”
Uretse kuba ari umwe mu basesenguzi bakomeye, Rugaju anogeza imikino itandukanye.
Yavuze ko iyo afite umukino wo kogeza, uwo munsi afata amafunguro akomeye kandi akiyuhagira kuko aricyo kimuruhura.
Ati “ Iyo ngiye kogeza umupira, mbanza ngukaraba amazi akonje n’iyo ndi ku kazi mbanza gusimbukira mu rugo. Icya kabiri ngomba kurya ibiryo bikomeye nk’ibijumba, akawunga n’ibindi. Icya gatatu nshaka amakuru y’ibanze ku makipe nkayandika ku ruhande.”
Icyakora nubwo Rugaju avuga ko ibihe byiza yagize mu itangazamakuru ari ubwo yerekezaga kuri Radio 1, ni naho yagiriye ibihe bibi.
Ati “ Umunsi mubi nagize mu itangazamakuru ni igihe ntabonye ubufasha bw’abayobozi banjye kuri Radio 1, ndabihirwa bikomeye abantu uwo munsi barampindukanye nibaza niba aribo narinzi.”
Aba banyamakuru kandi bagaragaje ko bakunda umuziki cyane by’umwihariko hip hop ndetse banagaraza ubuhangwa bwabo mu gusubiramo indirimbo zitandukanye muri iyi njyana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!