00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko bamwe mu bakinnyi n’abatoza bakomeye ku Isi bizihije Noheli (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Ukuboza 2021 saa 10:20
Yasuwe :

Benshi mu bafite amazina akomeye mu mupira w’amaguru ku Isi barimo abakinnyi n’abatoza bifatanyije n’abandi kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukuboza 2021.

Kuri uyu munsi, abakirisitu bizihiza ivuka rya Yezu Kirisitu.

Abakinnyi n’abatoza batandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga bifurije ababakurikira Noheli Nziza.

Aba barimo umuryango wa Cristiano Ronaldo n’uwa Bruno Fernandes bakinira Manchester United, Robert Lewandowski wa Bayern Munich, Luis Suárez ukinira Atlético Madrid n’abakinnyi ba Liverpool bifotoje bambaye ingofero zikunda kwambarwa muri iyi minsi mikuru.

Uwahoze ari kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang, yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umuryango we yandikaho ati “Noheli Nziza Umuryango mbere ya byose!”

David Beckham yasezeye gukina ariko na we ari mu babaye ibihangange muri ruhago ndetse yigaragaje yambaye ingofero ya Santa ubwo yanywaga ikawa mu gitondo.

Diogo Jota wa Liverpool yasangije abamukurikira ifoto ari kumwe n’umugore we n’umwana wabo ukiri muto. Uyu mukinnyi ntazakina ku munsi ukurikira Noheli kuko umukino wa Liverpool na Leeds United wasubitswe kubera COVID-19.

Rutahizamu wa Wolves, Raul Jimenez, yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umugore we Daniela n’umwana wabo Arya nyuma y’iminsi agize imvune yatumye adasoza umwaka w’imikino wa 2020/21.

Iyi minsi mikuru isoza umwaka irangwa n’ibiruhuko muri za Shampiyona zikomeye i Burayi uretse mu Bwongereza aho bakina kuri Boxing Day (umunsi ukurikira Noheli) ndetse no ku Bunani.

Dore uko abakinnyi n’abatoza batandukanye bizihije Noheli:

Abakinnyi ba Liverpool bifotoje bambaye ingofero za santa
Andy Robertson ukinira Liverpool
Cristiano Ronaldo yifotozanyije n'umuryango we mu rwego rwo kwizihiza Noheli
David Beckham yagaragaye ari kunywa ikawa
Ilkay Gundogan wa Manchester City yifotozanya n'umugore we Sara Arfaoui
Kieran Tierney wa Arsenal
Patrice Evra yifotoje ari iwe mu rugo
Rutahizamu wa Chelsea Kai Havertz ari kumwe na Sophie Weber imbere y'igiti cya Noheli
Umunyezamu wa Real Madrid,Thibaut Courtois n'umufasha we Mishel
Umuryango wa Kevin De Bryune ukinira Manchester City
Umutoza wa AS Roma Jose Mourinho n'umuhungu we
Uwahoze ari Kapiteni wa Arsenal Pierre Emerick Aubameyang ari kumwe n'umuryango we
Umunyezamu wa Liverpool, Alisson Becker, yizihije Noheli ari kumwe n'umuryango we
Raul Jimenez wa Wolves mu byishimo bya Noheli hamwe n'umuryango we
Bruno Fernandes ukinira Manchester United ari kumwe n'umuryango we
Abana ba Bruno Fernandes bafite impano ya Noheli
Rutahizamu wa Liverpool, Digoto Jota ari kumwe n'umufasha we n'umwana wabo
Jota yasangije kandi ifoto y'imbwa kuri Instagram ye
Rutahizamu wa Bayern Munich, Robert Lewandowski ari kumwe n'umufasha we Anna Lewandowska n'abana babo
Luis Suarez yifotozanyije n'umuryango we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .