Uko bamwe mu bakinnyi n’abatoza bakomeye ku Isi bizihije Noheli

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 25 Ukuboza 2019 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Benshi mu bafite amazina akomeye mu mupira w’amaguru ku Isi barimo abakinnyi n’abatoza bifatanyije n’abandi kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2019.

Kuri uyu munsi, abakirisitu bizihiza ivuka rya Yezu Kristu.

Abakinnyi n’abatoza batandukanye bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye bifurije ababakurikira Noheli Nziza.

Aba barimo umuryango wa Lionel Messi uherutse gutorwa nk’umukinnyi w’umwaka wa 2019 ku Isi, Sergio Ramos wa Real Madrid, Kylian Mbappé wa Paris Saint-Germain mu Bufaransa na Diogo Dalot wa Manchester United.

Umutoza Unai Emery uheruka gutandukana na Arsenal na we yifurije Isi yose Noheli nziza kimwe na Freddie Ljungberg wungirije umutoza mukuru wa Arsenal, Mikel Arteta, nyuma y’uko ari we wari wasigaranye ikipe ubwo Unai yirukanwaga.

Iyi minsi mikuru isoza umwaka, irangwa n’ibiruhuko muri za Shampiyona zikomeye i Burayi, uretse mu Bwongereza, aho bakina kuri Boxing Day (umunsi ukurikira Noheli) ndetse no k’Ubunani.

Dore uko abakinnyi n’abatoza batandukanye bizihije Noheli:

Myugariro Sergio Ramos wa Real Madrid

Philipp Lahm wamamaye muri Bayern Munich

Umutoza Unai Emery uheruka gutandukana na Arsenal

Myugariro Chris Smalling, intizanyo ya Manchester United muri AS Roma

Garry Neville, umunyabigwi wa Manchester United

Leonardo Bonucci, myugariro wa Juventus

Kylian Mbappé, rutahizamu wa Paris Saint-Germain

View this post on Instagram

🎅🏽🎅🏽🎅🏽 @psg

A post shared by Kylian Mbappé (@k.mbappe) on

Antonela Roccuzzo, umufasha wa Lionel Messi

Diogo Dalot, myugariro wa Manchester United

Thiago Alcantara wa Bayern Munich

Freddie Ljungberg, umutoza wungirije wa Arsenal

James Rodríguez, wa Real Madrid

Raphaël Varane wa Real Madrid

Thibaut Courtois, umunyezamu wa Real Madrid

Toby Alderweireld wa Tottenham

Lucas Torreira wa Arsenal

Marcus Rashford wa Manchester United

Dani Ceballos, intizanyo ya Real Madrid muri Arsenal

Gini Wijnaldum wa Liverpool


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza