Uko Amavubi yatomboye mu mboni z’abakinnyi, abatoza n’abakanyujijeho muri ruhago y’u Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Mutarama 2020 saa 03:24
Yasuwe :
0 0

Tombola y’uburyo amakipe azahura mu matsinda y’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar, yasize u Rwanda ruri mu itsinda E hamwe na Mali, Uganda na Kenya.

Umunsi wa mbere w’amatsinda muri uru rugendo rugana muri Qatar mu 2022, uzakinwa hagati ya tariki ya 5 n’iya 13 Ukwakira 2020 mu gihe uwa kabiri uzakinwa mu kwezi kuzakuriraho.

IGIHE yaganiriye na bamwe mu bakinnyi, abatoza n’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru mu Rwanda, bagira icyo bavuga kuri iri tsinda Amavubi yisanzemo.

Umunyezamu Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ ukinira AS Kigali, ni umwe mu bakinnyi b’Amavubi baganiriye na IGIHE nyuma ya tombola yabaye ku wa 21 Mutarama 2020.

Avuga ko itsinda Ikipe y’Igihugu yisanzemo rikinika, ariko bisaba kwitegura neza, hashakwa imikino ya gicuti kugira ngo Amavubi azabashe kuryitwaramo neza.

Ati “Itsinda duherereyemo navuga ko atari ribi. Ni itsinda ryiza, ariko mu mupira w’amaguru twemera ko byose biba bishoboka. Ni Itsinda ryiganjemo amakipe tumenyeranye ku buryo byafasha Amavubi. Mali na yo ni ikipe nziza ariko hano muri Afurika umupira wose ni umwe.”

“Ubona ko n’andi makipe afite abakinnyi benshi bakina hanze iyo aje hano nta kidasanzwe navuga agaragaza. Ikintu cyaba ngombwa ni imikino myinshi ya gicuti no guhura cyane, ni ibintu bifasha cyane.”

Kuba Mali itagakwiye gutera ubwoba cyane Amavubi, Bakame abyumva kimwe na Jimmy Mulisa wabaye umukinnyi mu Ikipe y’Igihugu yitabiriye Igikombe cya Afurika mu 2004, akaba umutoza wungirije muri iyi kipe ndetse n’umutoza mukuru wa APR FC.

Yagize ati “Ni itsinda ryiza cyane, amakipe ageze kuri abiri turaziranye. Kenya turaziranye, Uganda turaziranye, tumaze gukina imikino myinshi cyane kandi muri CECAFA turabazi. Imikinire ni imwe. Kuri Mali, umupira warahindutse ntabwo ari nk’ibya kera, witeguye neza mwakina.”

Visi Kapiteni w’Amavubi, Tuyisenge Jacques, na we yemeza ko itsinda batomboye ridakomeye cyane kuko uretse Mali ibindi bihugu bisanzwe bikina n’u Rwanda mu marushanwa yo mu Karere.

Ati “Ku bwanjye nabyakiriye neza kuko uretse Mali izindi tuba mu Karere kamwe. Urumva rero harimo amahirwe yo gusohoka muri iri tsinda, naho icyakorwa ni uko twakwitegura tukazashyiramo imbaraga, tugashaka intsinzi.”

Kayiranga Baptiste kuri ubu ni Umuyobozi wa Tekiniki muri Rayon Sports. Yabaye umukinnyi mu Ikipe y’Igihugu ndetse ayibera umutoza mu byiciro bitandukanye.

Na we yemeza ko itsinda u Rwanda rwisanzemo muri iri jonjora rya kabiri rikinika, ariko bigoye kumenya imikinire ya Mali isanzwe iri no mu makipe ari ku rwego rurenze urw’Amavubi.

Ati “Tombola ntabwo ari mbi, ni tombola ikinika. Iyo haza kuba harimo ibihugu bibiri tudaturanye kandi bifite amateka, bihagaze neza ku rwego rw’Isi, byari kuba bigoye. Ubugande turamenyeranye, hari icyo amateka avuga.”

“Ikipe numva iteye ubwoba kuko utapfa kubona amakuru yayo ni Mali. Ni yo tutavuga ngo turayizi kuko intera iri hagati yayo natwe haba mu mateka n’aho iba, biratandukanye.”

Abajijwe icyakorwa kugira ngo Amavubi agire icyo cyizere cyo kuzitwara neza, Kayiranga Jean Baptiste yavuze ko ibyinshi bizakorwa n’umutoza Mashami Vincent.

Ati “Navuga ko ari ugukoresha neza igihe. Ibindi ni gahunda y’umutoza n’abashinzwe tekiniki mu Ikipe y’Igihugu. Njyewe nshobora kuvuga ko icyihutirwa ari ukujya kureba abakinnyi hanze, ariko wasanga atari cyo gikenewe bitewe na nyir’akazi cyangwa abashinzwe tekiniki.”

Mutarambirwa Djabil uri mu batoza ba Kiyovu Sports akaba yaranakiniye Amavubi, avuga ko u Rwanda ruramutse rwiteguye neza, abakinnyi bakazamurirwa urwego rw’imikinire, rushobora gukomeza mu ijonjora rya nyuma.

Ati “Ni tombola nabonye yaduha umurongo mwiza haramutse habayeho imyiteguro myiza. Nibaza ko Federasiyo na Minisiteri bakwiye korohereza abatoza, bakabashakira imikino ya gicuti kugira ngo abakinnyi bazamure urwego kuko mu mikinire abakinnyi bacu bari hasi cyane.’’

“Birasaba kwitegura cyane kuko yaba Uganda na Kenya bivuye muri CAN tudaherukamo, hari amahirwe bafite twe tudafite kugeza ubu.”

Sogonya Hamiss “Kishi’’ ni umwe mu batoza bamaze igihe hano mu Rwanda dore ko yatangiye uyu mwuga mu 1995.

Yabwiye IGIHE ko u Rwanda rwatomboye neza kuko rwatomboye amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba amenyeranye n’Amavubi ku buryo we abibona nk’amahirwe bitandukanye n’uko rwari gutombora Misiri cyangwa Sénégal.

Ati “Aya makipe umupira wacu ujya kuba umwe, twiteguye neza ntabwo twabura umwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri. Kuba ibi bihugu byose bifite amatora mu minsi iri imbere, byakaduhaye imbaraga zo kwitegura kubirusha.”

Kishi asanga Ikipe y’Igihugu ishakiwe imikino myinshi ya gicuti, abakinnyi bakina hanze bagakurikiranwa, umutoza agahabwa igihe no kwishakira abo bakorana bahagije, byafasha Amavubi kwitwara neza.

Ati “Abakinnyi bacu bakwitwara neza ariko mu gihe bakurikiranywe. Ntawe ujya kureba uko Kevin [Muhire] akina, Rwatubyaye n’abandi. Turi kureba Kagere gusa hano muri Tanzania na Haruna. Tuyisenge amaze ibyumweru bibiri adakina, wavuga gute ko uri gutegura ikipe utazi uko abakinnyi bameze?”

Uyu mutoza asanga urufunguzo rufitwe na Leta y’u Rwanda by’umwihariko Minisiteri ya Siporo ku kuba yashakira Amavubi igihe gihagije cyo kwitegura iyi mikino.

Ibihugu 10 bya mbere mu matsinda 10 yakozwe, bizahura hagati yabyo na bwo hagendewe ku buryo bihagaze ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA (bitanu bihagaze neza mu gakangara ka byo, na bitanu biri hasi mu kandi), byishakemo bitanu bibona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar nyuma yo gukina umukino ubanza n’uwo kwishyura.

Bibayeho amakipe yombi akanganya ibintu byose nyuma y’imikino yombi, hashyirwaho umukino wa gatatu wabera ku kibuga cyihariye.

Iyi mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 izarangira mu Ugushyingo 2021.

Amavubi y'u Rwanda yisanze mu itsinda rimwe na Mali, Kenya na Uganda mu gishaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kizabera muri Qatar
Ndayishimiye Eric Bakame asanga Amavubi akeneye imikino myinshi ya gicuti kugira ngo abakinnyi barusheho kumenyerana
Mutarambirwa Djabil avuga ko mu gihe abakinnyi b'u Rwanda bazamurirwa urwego rw'imikino, Amavubi ashobora kwitwara neza
Kayiranga Baptiste yasabye abashinzwe Ikipe y'Igihugu gukoresha neza igihe bafite
Jimmy Mulisa asanga Mali idakwiye gutera ubwoba Amavubi
Umutoza Sogonya Hamissi "Kishi" na we yemeza ko u Rwanda rufite amahirwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .