Muri ibi bihembo kandi, hatowe abatoza b’umwaka, igihembo cyatwawe na Carlo Ancelotti utoza Real Madrid ndetse na Emma Hayes utoza Ikipe y’Igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Bagore.
Gutanga ibi bihembo byashingiwe ku majwi y’abatoye barimo abatoza n’abakapiteni b’amakipe y’ibihugu, itora ryo kuri internet ry’abafana n’abanyamakuru 200 bahagarariye abandi ku Isi muri buri gihugu. Itora rya buri cyiciro rigenerwa 25%.
Ku ruhande rw’u Rwanda, mu bagabo hatoye Umutoza wa Mbere Wungirije, Jimmy Mulisa, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad n’Umunyamakuru Nsabimana Eddie wa The NewTimes.
Mu bagore, hatoye Mukamusonera Théogènie uri mu batoza b’Amavubi y’Abagore na Nibagwire Sifa Gloria nka Kapiteni.
Lionel Andrés Messi Cuccittini waherukaga kwegukana iki gihembo mu bagabo, akaba asanzwe ari Kapiteni wa Argentine, yatoye Lamine Yamal, Kylian Mbappé na Vinícius Jr mu gihe Cristiano Ronaldo atatoreye Portugal, ahubwo hagatora Bernardo Silva wahisemo Rodri, Vinícius na Jr, Erling Haaland.
Muri aya matora, umukinnyi uhisemo bwa mbere abona amanota atanu, uwa kabiri akabona amanota atatu mu gihe uwo uhisemo bwa gatatu uba umuhesheje inota rimwe.
Uko Abanyarwanda batoye mu bagore
Umukinnyi w’umwaka:
– Mukamusonera Théogènie: Barbra Banda, Ona Batlle na Lucy Bronze.
– Nibagwire Sifa Gloria: Aitana Bonmatí, Barbra Banda na Tabitha Chawinga.
– Umunyamakuru: Ntawigeze atora.
Umutoza w’umwaka mu bagore:
– Nyinawu Mukamusonera Théogènie: Sonia Bompastor, Jonatan Giráldez na Emma Hayes.
– Nibagwire Sifa Gloria: Emma Hayes, Jonatan Giráldez na Sonia Bompastor.
– Umunyamakuru: Ntawigeze atora
Uko u Rwanda rwatoye mu bagabo
Umukinnyi w’umwaka:
– Bizimana Djihad: Rodri, Vinícius Jr na Lionel Messi.
– Jimmy Mulisa: Dani Carvajal, Vinícius Jr na Rodri.
– Nsabimana Eddie: Vinícius Jr, Rodr na Jude Bellingham.
Umutoza w’umwaka:
– Bizimana Djihad: Carlo Ancelotti, Pep Guardiola na Xabi Alonso.
– Jimmy Mulisa: Luis de la Fuente, Xabi Alonso na Carlo Ancelotti.
– Nsabimana Eddie: Carlo Ancelotti, Luis de la Fuente na Xabi Alonso.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!