Muri ibi bihembo kandi, hatowe abatoza b’umwaka, igihembo cyatwawe na Thomas Tuchel utoza Chelsea FC ndetse na Emma Hayes utoza Chelsea y’abagore.
Gutanga ibi bihembo byashingiwe ku majwi y’abatoye barimo abatoza n’abakapiteni b’amakipe y’ibihugu, itora ryo kuri internet ry’abafana n’abanyamakuru 200 bahagarariye abandi ku Isi.
Ku ruhande rw’u Rwanda, mu bagabo hatoye Mashami Vincent utoza Amavubi, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Haruna Niyonzima n’umunyamakuru Dukuzimana Jean de Dieu wa Radio/TV1 akaba anasanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR).
Mu bagore, hatoye Bizumuremyi Radjabu nk’umutoza w’Amavubi, Nibagwire Sifa Gloria nka kapiteni n’umunyamakuru na Uwimana Clarisse ukorera B&B FM- Umwezi.
Uko Abanyarwanda batoye mu bagore
Umukinnyi w’umwaka:
– Bizumuremyi Radjabu: Caroline Graham Hansen, Christine Sinclair na Ellen White.
– Nibagwire Sifa Gloria: Alexia Putellas, Vivianne Miedema na Ellen White.
– Uwimana Clarisse: Sam Kerr, Lucy Bronze na Ellen White.
Umutoza w’umwaka mu bagore:
– Bizumuremyi Radjabu: Emma Hayes, Sarina Wiegman na Lluís Cortés.
– Nibagwire Sifa Gloria: Lluís Cortés, Bev Priestman na Peter Gerhardsson.
– Uwimana Clarisse: Sarina Wiegman, Emma Hayes na Bev Priestman.
Uko u Rwanda rwatoye mu bagabo
Umukinnyi w’umwaka:
– Niyonzima Haruna: Lionel Messi, Neymar na Mohamed Salah.
– Mashami Vincent: Robert Lewandwoski, Lionel Messi na Mohamed Salah.
– Dukuze Jean de Dieu: Robert Lewandowski, Mohamed Salah na Jorginho.
Umutoza w’umwaka:
– Haruna Niyonzima: Pep Guardiola, Diego Simeone na Roberto Mancini.
– Mashami Vincent: Roberto Mancini, Thomas Tuchel na Pep Guardiola.
– Dukuze Jean de Dieu: Robert Mancini, Thomas Tuchel na Hansi Flick.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!