Tugiye kurebera hamwe uko bamwe muri bo bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Stade Tunisien ikinamo Mugisha Bonheur ntabwo yitwaye neza kuko yatakaje umukino wa gatatu yikurikiranya, ubwo yatsindwaga na Espérance Sportive de Tunis igitego 1-0.
Uyu mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yabanje mu bakinnyi 11 umutoza we, Larbi Ben Hassine yagiriye icyizere, awukina kugeza urangiye.
Hakim Sahabo ukina mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi mu ikipe ya K. Beerschot V.A, yakinnye umukino wo mu mpera z’icyumweru, banganya na Charleroi igitego 1-1, iyi kipe ikomeza kuba ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona.
Mu cyumweru gishize, Sabail PFK ikina mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan, yashyize ku ntebe y’abasimbura Nshuti Innocent, inatsindwa na Qarabag igitego 1-0 mu mukino ubanza w’irushwanwa rya Azerbaijan Cup.
ZirE FK ikinamo myugariro Mutsinzi Ange, na yo yatsinzwe na Araz igitego 1-0 mu mukino ubanza, amakipe yose akaba azakina imikino yo kwishyura mu mpera za Gashyantare 2025.
AFC Leopards yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Kenya, ikinamo Gitego Arthur, yatsinzwe na FC Talanta ibitego 4-2 mu mukino utaragaragayemo uyu rutahizamu w’Amavubi.
Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette, yakinnye umukino w’umunsi wa 21 wayihuje na Lokeren-Temse, iyinyagira ibitego 5-0, ikuraho ibihe bibi yari irimo byo kumara imikino itanu itabona manota atatu.
Gueulette ukina mu kibuga hagati yakinnye igice cya mbere cy’uyu mukino ndetse abona ikarita y’umuhondo, asimbuzwa ku munota wa 46.
Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ we aracyakomeje kugira imvune ituma atagaragara mu mikino y’ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Cyprus.
Al Ahly Tripoli yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya ikinamo myugariro Manzi Thierry, mu cyumweru gishize nyuma yo gustinda Al Malaab El Libby ibitego 3-0, yahise inatangaza ko yasinyishije undi mukinnyi w’Umunyarwanda, Bizimana Djihad, imukuye muri FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine.
Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina kuko bisigaye bigorana, ndetse no mu mpera z’icyumweru ntiyakinnye ubwo Kaizer Chiefs akinira muri Afurika y’Epfo yatsindaga Stellenbosch igitego 1-0.
Phanuel Kavita wa Birmingham na Kwizera Jojea wa Rhode Island bakina mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bari kwitegura gukina imikino ya gicuti yo muri Gashyantare itegura Shampiyona iteganyijwe muri Werurwe 2025.
Abakinnyi bazakomeza kwitwara neza muri iyi mikino itandukanye bazaba bafite amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’, ku mikino iteganyijwe muri Werurwe 2025, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izahuza u Rwanda na Nigeria ndetse na Lesotho.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!