00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu mpera z’icyumweru

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 13 January 2025 saa 12:17
Yasuwe :

U Rwanda ruri mu bihe rufite abakinnyi benshi bakina hanze yarwo haba mu karere, Afurika ndetse no hanze yayo, aho abamaze gufatisha bari gufasha amakipe yabo, abandi bakaba bakirwana no kubona uko bakina.

Iyi ni na yo mpamvu tugiye kurebera hamwe uko bamwe muri bo bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Hakim Sahabo ni we Munyarwanda wavugwaga mu cyumweru gishize kuko yagize amahirwe yo kubona ikipe nshya, yo mu Bubiligi ya K. Beerschot V.A yamutiye muri Standard de Liège, zombi zo mu Cyiciro cya Mbere.

Uyu mukinnyi w’imyaka 19 ukina mu kibuga hagati, yashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga gufasha K. Beerschot V.A mu mukino yahuyemo na Royal Antwerp FC ariko urangira adahawe umwanya.

Nshuti Innocent ni undi mukinnyi wahiriwe n’icyumweru gishize kuko yasinyiye Sabail PFK ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Azerbaijan, akaba ari gufatanya na yo kwitegura imikino yo kwishyura.

Mutsinzi Ange ukina muri iyi Shampiyona ya Azerbaijan by’umwihariko muri Zire FK, arimbanyije imyitozo na bagenzi be mbere y’uko basubukura imikino mu mpera z’iki cyumweru.

Nyuma y’uko abakinnyi bari baragiye mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, AFC Leopards yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Kenya, ikinamo Gitego Arthur izasubukura imikino ku wa 18 Mutarama ihura na FC Talanta.

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette, yakinnye umukino w’Umunsi wa 17 wayihuje na Beveren, zinganya 0-0.

Gueulette ukina mu kibuga hagatai yakinnye iminota 70 y’umukino, asimburwa yamaze no guhabwa ikarita y’umuhondo.

Myugariro Imanishimwe Emmanuel ’Mangwende’ aracyakomeje kugira imvune ituma atagaragara mu mikino y’ikipe ye ya AEL Limassol ikina muri Shampiyona yo muri Cyprus. Akaba ataragaragaye mu mpera z’icyumweru ubwo banyagirwaga na Omonia ibitego 4-0.

Undi mukinnyi ufite imvune ni Mukunzi Yannick wa Sandvikens IF ikina mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, akaba atari kugaragara mu mikino yayo harimo n’uwo mu mpera z’icumweu batsinzwemo na Varberg ibitego 2-1.

Stade Tunisien yo muri Tunisia ikinamo Mugisha Bonheur yatsinze Soliman ibitego 2-1, mu mukino w’Umunsi wa 15 wa Shampiyona uyu Munyarwanda ukina mu kibuga hagati yakinnye iminota yose.

Al Ahly Tripoli yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya ikinamo myugariro Manzi Thierry, yatsinze umukino wa gatanu wikurikiranya, ubwo yanyagiraga Al Dahra ibitego 4-0 mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.

Ku Cyumweru, tariki ya 12 Mutarama, abakinnyi ba FC Kryvbas Kryvyi Rih, ikinamo Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, batangiye umwiherero wo gutegura imikino yo kwishyura ya Shampiyona yo muri Ukraine.

Umunyezamu w’Amavubi, Ntwari Fiacre, akomeje kurwana no kubona umwanya wo gukina kuko bisigaye bigorana ndetse no mu mpera z’icyumweru ntiyakinnye ubwo Kaizer Chiefs akinira muri Afurika y’Epfo yatsindwaga na Golden Arrows igitego 1-0.

Phanuel Kavita wa Birmingham na Kwizera Jojea wa Rhode Island bakina mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baracyari mu biruhuko mbere yo gutangira umwaka w’imikino mushya.

Abakinnyi bazakomeza kwitwara neza muri iyi mikino itandukanye bazaba bafite amahirwe yo kuzahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ’Amavubi’ ku mikino iteganyijwe muri Werurwe 2025, mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izahuza u Rwanda na Nigeria ndetse na Lesotho.

Mutsinzi Ange ukinira Zire FK ari hamwe na bagenzi be mu myitozo
Kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad, akomeje imyitozo yo gusubukura Shampiyona muri Ukraine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .