Intangiriro ntabwo ari nziza ku Ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad, kuko mu mikino ibiri ya Shampiyona ya Ukraine imaze gukina yabonye inota rimwe.
Mu mukino yakinnye muri izi mpera z’icyumweru, uyu mukinnyi yagiyemo ku munota wa 68 ariko ntibyabuza Karpaty Lviv kuyitsinda ibitego 3-0 ndetse anabona ikarita y’umuhondo.
Mu mpera z’iki cyumweru kandi myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yatangiye gukora imyitozo muri AEL Limassol yo muri Cyprus aherutse kwerekezamo.
Al Ahli Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry irimbanyije imyiteguro y’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup aho ribura icyumweru kimwe ngo ikine na Uhamiaji FC yo muri Tanzania ku wa 18 Kanama 2024.
Rwatubyaye Abdul yakinnye iminota yose ubwo ikipe ye ya KF Shkupi yahuraga na Voska Sport mu mukino wa mbere wa Shampiyona ndetse ikabona inota rimwe nyuma yo kunganya ibitego 3-3.
Mutsinzi Ange yafatanyije na FK Zira gutsinda Sabah FK ibitego 2-0, ndetse bikaba ari imyiteguro myiza ku ikipe ye izakina umukino wa UEFA Conference League mu cyumweru gitaha.
One Knoxville ikinamo rutahizamu Nshuti Innocent yasezerewe na Lexington SC mu irushanwa rya USL League One Cup kuri penaliti 5-3 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije 0-0.
Sandvikens IF ikinamo Byiringiro Lague yanganyije na Oddevold ibitego 2-2 mu mu mukino uyu Munyarwanda yabanje mu kibuga akaza kuvamo ku munota wa 79.
Umutoza wa Standard Liège, Ivan Leko, ntabwo ari guha umwanya uhagije Hakima Sahabo dore ko mu mikino itatu ibanza ari nayo iheruka atamukinishije harimo n’uwo mu mpera z’icyumweru banganyije na Mechelen 0-0.
Abakinnyi bakomeza kwitwara neza muri iyi mikino ifungura shampiyona zitandukanye baraba bari kwiyongerera amahirwe yo guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu mu mikino ifite mu kwezi gutaha yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!