00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko Abanyarwanda bakina hanze bategerejwe mu Ikipe y’Igihugu bitwaye mu mpera z’icyumweru

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 17 March 2025 saa 08:40
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche, aherutse guhamagara abakinnyi azifashisha mu mikino ibiri iteganyijwe mu gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026, kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Aba mbere mu bahamagawe cyane abakina imbere muri Shampiyona y’u Rwanda, Adel Amrouche yatangiye kubakoresha imyitozo mu gihe hagitegerejwe benshi mu bakina muri shampiyona zo hanze.

Nk’uko bisanzwe tugiye kurebera hamwe uko bamwe mu bahamagawe bitwaye mu mpera z’icyumweru bigendanye n’imyiteguro y’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’.

Mu mpera z’icyumweru Shampiyona ya Afurika y’Epfo yarakomeje ku munsi wayo wa 23, aho Kaizer Chiefs yakinaga na Richards Bay igatsindwa ibitego 2-0. Ni umukino Ntwari Fiacre atongeye kugaragara mu izamu nubwo kuri iyi nshuro yagiriwe icyizere cyo kuba ari ku ntebe y’abasimbura.

Mugenzi we Buhake Twizere Clèment ukina mu Cyiciro cya Kabiri muri Norvège, akomeje kwifatanya na bagenzi be gutegura umwaka w’imikino uteganyijwe gutangira tariki ya 29 Werurwe.

Sabail PFK yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijan ikinamo rutahizamu w’Amavubi, Nshuti Innocent, yatsinzwe umukino wa cyenda yikurikiranya, kuko mu mpera z’icyumweru yahuye na Neftci Baku ikayisinda ibitego 2-1.

Nshuti ntabwo yigeze abanza mu kibuga, gusa umutoza Javid Huseynov amuha amahirwe ku munota wa 57. Uyu mutoza yahise yirukanwa kubera umusaruro nkene no kutumvikana n’ubuyobozi.

Zire FK yo muri iki gihugu ikinamo myugariro Mutsinzi Ange, na yo yabonye inota rimwe nyuma yo kunganya na Sabah Baku igitego 1-1. Ni umukino uyu myugariro u Rwanda ruzaba rugenderaho yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 90.

K. Beerschot V.A yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi yatsinzwe na Westerlo ibitego 2-1. Sahabo yahawe umwanya abanza mu kibuga, ndetse asimbuzwa ku munota wa 60 nyuma yo guhabwa ikarita y’umuhondo.

Mu cyumweru gishize, Mugisha Bonheur yahawe iminota yose yo gukina mu ikipe ye ya Stade Tunisien, mu mukino w’Umunsi wa 25 wa Shampiyona yo muri Tunisia, aho batsinzwe na Club Africain igitego 1-0. Ni umukino uyu mukinnyi wo mu kibuga hagati yaherewemo ikarita y’umuhondo ku umaze iminota 18 utangiye.

Icyo gihe Olympique Beja yo muri icyo gihugu ikinamo Ishimwe Anicet, na yo yakomezaga kujya mu bihe bibi kuko yatsinzwe na US Tataouine ibitego 2-1, mu mukino Ishimwe Anicet yinjiye asimbuye ku munota wa 74.

Icyumweru gishize, RAAL La Louvière yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, ikinamo Samuel Gueulette, yakibonyemo amanota atatu nyuma yo gutsinda K. Lierse S.K. ibitego 2-1. Gueulette yinjiye mu kibuga asimbuy ku munota wa 77.

Kwizera Jojea wa Rhode Island ukina mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, we na bagenzi be ntibagize intangiriro nziza z’umwaka kuko umukino wa mbere bakinnye mu mpera z’icyumweru bawutsinzwe na Charleston ibitego 2-0.

York Rafael wongeye guhamagarwa mu Ikipe y’Iguhugu nyuma y’igihe kinini, ntabwo yakinnye umukino wo mu mpera z’icyumweru , gusa ikipe ye ya ZED yo mu Misiri, itsinda Ghazl El Mahallah ibitego 3-0.

Al Ahly Tripoli ikinamo Kapiteni Bizimana Djihad na Manzi Thierry, yakinnye na Al Watan mu cyumweru gishize, amakipe yombi anganya 0-0.

Abakinnyi bose bategerejwe mu Rwanda, aho bagomba gukomereza imyitozo izabafasha guhangana na Nigeria ndetse na Lesotho, mu mikino iteganyijwe tariki ya 21 na 25 Werurwe 2025 kuri Stad Amahoro.

Samuel Gueulette ukinira RAAL La Louvière yahamagawe mu Ikipe y'Igihugu 'Amavubi'
Kwizera Jojea na bagenzi be batangiye shampiyona
Mugisha Bonheur ari mu bakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bagerageza kwitwara neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .