Bamwe muri aba bakinnyi bakenewe n’amakipe yabo cyane ko na Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ ukinira AEL Limassol yo mu Cyiciro cya Mbere muri Cyprus yamaze gutangaza ko atazaboneka.
Uyu yasimbujwe Ishimwe Christian wari waragiye gushaka ikipe yakinira muri Maroc ariko birangira asubiye muri Police FC yari yaramusinyishije avuye muri APR FC mbere y’uko agenda. Uyu myugariro yamaze gusanga abandi bagenzi be.
Tugiye kurebera hamwe abakinnyi bataragera i Tripoli, uko bitwaye mu mpera z’icyumweru bigendanye n’amarushanwa bari bafite mu bihugu baherereyemo.
Kwizera Jojea ari mu bakinnyi bitabajwe mu ikipe ye ya Rhode Island FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakina na Birmingham Legion FC bakayitsinda ibitego 2-0.
Uyu wari umukino ukomeye cyane kuko ku munota wa 89 uyu rutahizamu w’Amavubi yahawe ikarita y’umuhondo kubera gutinza umukino ndetse n’umutoza ahita amusimbuza Gabriel Alves.
Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad, ntabwo yagize icyumweru cyiza mu ikipe ye ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine kuko aribwo basezerewe na Real Betis mu majonjora ya UEFA Conference League.
Usibye ibyo, mu mpera z’iki cyumweru bari bakinnye umukino ukomeye na FC Shakhtar Donetsk ariko umukino ugeze ku munota wa 50 habayeho kwikanga ibisasu kubera intambara iri kubera muri iki gihugu hagati yacyo n’u Burusiya, umukino uhita uhagarara.
Myugariro Mutsinzi Ange na we ntabwo arasanga bagenzi be muri Libya kuko mu mpera z’icyumeru ikipe ye ya Zira FK yo muri Azerbaijan w’umunsi wa gatanu wa shampiyo, gusa ntiwabahiriye kuko batsinzwe na Qarabağ ibitego 3-1, agaragaramo kuva ku munota wa 30 yinjiye asimbuye.
Samuel Gueulette ukinira RAAL La Louvière yo mu Bubiligi yakinnye igice cya mbere ubwo batsindaga RSCA Futures U23 ibitego 2-1 muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri [Challenger Pro League].
Mu gihe aba bagitegerejwe na bagenzi babo, imyitozo y’Amavubi imeze neza ndetse biteguye umukino uzabera kuri Tripoli International Stadium tariki ya 4 Nzeri ndetse n’uwa 10 Nzeri uzabahuza na Nigeria kuri Stade Amahoro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!