00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko abakinnyi bakina hanze bitwaye mbere yo kwitabira ubutumire bw’Amavubi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 11 November 2024 saa 02:15
Yasuwe :

Mu gihe habura iminsi mike ngo Amavubi akomeze imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu mwaka utaha, tugiye kurebera hamwe uko bamwe mu bahamagawe bitwaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Uko aba bakinnyi barushaho kwitwara neza, ni ko biyongera amahirwe yo kuba bajya ku rutonde ntakuka Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Torsten Spittler, yakwifashisha muri iyo mikino.

Rhode Island FC yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikinamo Umunyarwanda Jojea Kwizera, yageze ku mukino wa nyuma mu gice cy’Iburasirazuba ibarizwamo nyuma yo gutsinda Louisville City FC ibitego 3-0.

Mu cyumweru gishize, umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ntwali Fiacre, ntabwo ikipe ye ya Kaizer Chiefs yitwaye neza kuko habaga imikino ya Carling Cup basezerewemo na Mamelodi Sundowns yabanyagiye ibitego 4-0.

Imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tunisia yarakomeje, aho Stade Tunisien ikinamo Mugisha Bonheur yanganyije na JS Omrane 0-0. Uyu Munyarwanda ukina mu kibuga yakinnye umukino wose ndetse abona n’ikarita y’umuhondo.

Myugariro Mutsizi Ange ukinira FC Zira yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijani, we na bagenzi be banyagiwe na Qarabag ibitego 4-0, nubwo atigeze akandagira mu kibuga. Ikipe yabo yakomeje kuba ku mwanya wa kane.

Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, ikipe ye ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yakinnye na Kolos Kovalivka, mu mukino w’Umunsi wa 13 muri Shampiyona ya Ukraine. Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 muri uyu mukino uyu Munyarwanda yahawemo ikarita y’umuhondo.

Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri muri Suède yarasojwe, aho yasize Gefle IF yasubiye mu Cyiciro cya Gatatu nyuma yo kuba iya 15 n’amanota 32 mu mikino 30. Iyi kipe yamanukanye na Skövde AIK ya nyuma ifite amanota 25.

Byiringiro League ukinira ukinira Sandkvens IF muri Suède, yari ku ntebe y’abasimbura ubwo batsindwaga na Varberg ibitego 2-1, yinjiramo ku munota wa 58. Mugenzi we Mukunzi Yannick aracyafite imvune.

Muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, ku munsi wo ku Cyumweru, RAAL La Louvière ikinamo Samuel Gueulette yatsinzwe na Waregem ibitego 2-1 RFC Liege.

Myugariro ukina anyuze mu mpande wa AEL Limassol, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yakinnye umukino w’Umunsi wa 10 wa Shampiyona yo muri Cyprus, ariko batsindwa na APOER ibitego 4-0.

Brera Strumica ya Rwatubyaye Abdul yatsinzwe ibitego 4-3 mu mukino yari yahuriyemo na Shkendija.

Mu mpera z’icyumweru gishize ntabwo One Knoxville ikinamo rutahizamu Nshuti Innocent yakinnye kuko mu cyakibanjirije yasezerewe na Greenville mu mikino ya kamarampaka y’icyiciro cya gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bamwe muri aba bakinnyi bagomba gufatanya na bagenzi babo bakina imbere mu gihugu batoranyijwe n’umutoza, bagahagararira u Rwanda mu mikino ibiri rufite ikomeye izaruhuza na Libya tariki ya 14 Ugushyingo i Kigali, ndetse na Nigeria bizakina ku ya 18 Ugushyingo.

Kwizera Jojea ni umwe mu bakinnyi bo kwitega ku mukino uzahuza u Rwanda na Libya
Ibyishimo byari byose kuri Rhode Island ikinamo Kwizera Jojea
Bizimana Djihad ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba FC Kryvbas

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .