Uko barushaho gukomeza kwitwara neza kandi ni ko biyongerera amahirwe yo kuba Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yabahamagara bakamufasha mu mikino ateganya yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi iteganyijwe mu minsi 10 iri imbere.
Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikinamo Kwizera Jojea, yatsinze Indy Eleven ibitego 3-2. Uyu Munyarwanda ukina afasha ba rutahizamu, atanga umupira wavuyemo icya kabiri.
Umunyezamu wa mbere w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Ntwali Fiacre, ntabwo yahiriwe n’icyumweru gishize kuko yari mu izamu ubwo Kaizer Chiefs akinira yanyagirwaga na Mamelodi Sundowns ibitego 4-0.
Muri izi mpera z’icyumweru gishize, hakomeje gukinwa imikino ya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Tunisia, aho Stade de Tunisien ikinamo Mugisha Bonheur inganya na Ben Guerdane 0-0. Uyu Munyarwanda ukina mu kibuga yakinnye umukino wose.
Myugariro Mutsizi Ange ukinira FC Zira yo mu Cyiciro cya Mbere muri Azerbaijani, we na bagenzi be batsinze Shamakhi ibitego 2-0, ikipe yabo ikomeza kuba ku mwanya wa kane. Uyu mukinnyi yinjiye mu kibuga asimbuye.
Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad, ntabwo ikipe ye yigeze ikina mu mpera z’icyumweru, ahubwo umukino wayo na Rukh Lviv uteganyijwe kuba kuri uyu wa mbere.
Byiringiro League ukinira ukinira Sandkvens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, yari ku ntebe y’abasimbura ubwo batsindwaga na Sundsvall ibitego 2-1, yinjiramo ku munota wa 73. Mugenzi we Mukunzi Yannick aracyafite imvune.
Gefle IF ikinamo Rafael York wo mu kibuga hagati, yahawe amahirwe yo gukina umukino wose ndetse ikipe ye itsinda Utsikten ibitego 2-0.
Muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu Bubiligi, ku munsi wo ku wa Gatandatu, RAAL La Louviere ikinamo Samuel Gueulette yatsinze ibitego 3-1 RFC Liege.
Myugariro ukina anyuze mu mpande wa AEL Limassol, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ yari ku ntebe y’abasimbura mu mukino w’Igikombe cy’Igihugu cya Cyprus Cup, ndetse babasha kugera muri ¼ batsinze Achyronas-Onisilos ibitego 2-0.
Brera Strumica ya Rwatubyaye Abdul yatsinzwe igitego 1-0 mu mukino yari yahuriyemo na Sileks.
Abakinnyi bazakomeza kwitwara neza barahabwa amahirwe yo kuzahamagarwa n’Umutoza Torsten Spittler, mu gihe azaba ashaka abo azakoresha mu mikino azahuriramo na Libya na Nigeria.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!