00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko abakinnyi bakina hanze bitwaye mbere yo kwitabira ubutumire bw’Amavubi

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 19 August 2024 saa 08:58
Yasuwe :

Mu gihe habura icyumweru kimwe ngo hatangire umwiherero abakinnyi b’Amavubi baziteguriramo imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc, mu 2025, tugiye kurebera hamwe uko bamwe mu bahamagawe bitwaye mu mpera z’icyumweru gitambutse.

Ibihe byari byiza kuri FC Kryvbas Kryvyi Rih ikinamo Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad, kuko yatsinze Veres Rivne ibitego 2-0 biyitegurira gukina umukino w’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina amatsinda ya UEFA Conference League uzaba tariki ya 22 Kanama 2024.

Bizimana ari mu bakinnyi umutoza Yuriy Vernydub yagiriye icyizere akamubanza mu kibuga nubwo ku munota wa 56 yamukuyemo akamusimbuza mugenzi we Bakary Konate.

Mu mpera z’iki Cyumweru kandi myugariro w’Ikipe y’Igihugu, Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, yagaragaye mu bakinnyi AEL Limassol yo muri Cyprus yifashishije mu mukino wa gicuti wayihuje na AEK FC bikanganya igitego 1-1.

Al Ahli Tripoli yo muri Libya ikinamo Manzi Thierry yitwaye neza mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup aho yatsindiye hanze Uhamiaji FC yo muri Tanzania igitego 1-0.

Umunyezamu Ntwari akomeje kwitegurana na bagenzi be bakinira Kaizer Chiefs gutangira umwaka mushya w’imikino wa Shampiyona y’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo kuva tariki ya 22 Kanama 2024.

Mutsinzi Ange yafatanyije na FK Zira kwitwara neza muri UEFA Conference League mu Cyumweru gishize ndetse kubera undi mukino bafite muri iri rushanwa basubitse uwa shampiyona wagombaga kubahuza na Araz Naxçıvan PFK.

Kwizera Jojea ari mu bakinnyi bitabajwe iminota yose mu ikipe ye ya Rhode Island FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakina na Oakland Roots SC byanganyije igitego 1-1.

Samuel Gueulette ukinira RAAL La Louvière yo mu Bubiligi yakinnye iminota yose y’umukino ubwo batsindaga Royal Francs Borains igitego 1-0 muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri [Challenger Pro League].

One Knoxville ikinamo rutahizamu Nshuti Innocent yatsinze Chattanooga Red Wolves SC ibitego 4-1 mu mukino wa Shampiyona y’Icyiciro cya Gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko uyu mukinnyi ntabwo yigeze akoreshwa nubwo yari ku rutonde rw’abemerewe kujya mu kibuga.

Gitego Arthur yahawe umwanya wo gukina ubwo AFC Leopards yo muri Kenya akinira yahuraga na Express FC yo muri Uganda mu mukino wa gicuti gusa byarangiye amakipe yombi anganyije 0-0.

Aba bakinnyi bose ndetse na bagenzi babo bahamagawe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Torsten Spittler, bategerejwe mu mikino ibiri yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika harimo uwa Libya uzabera i Tripoli tariki ya 4 Nzeri ndetse n’uwa Nigeria uzakinirwa i Kigali tariki ya 10 Nzeri.

Ntwari Fiacre akomeje imyitozo muri Kaizer Chiefs
Kwizera Jojea ni umwe mu bakinnyi Rhode Island FC yabanje mu kibuga ubwo yanganyaga na Oakland Roots SC
Bizimana Djihad ari kwifashishwa cyane muri FK Kryvbas Kryvyi Rih

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .