00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ugushyingo kuzasiga imikino y’ibirarane mu Rwanda ishyizweho akadomo

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 21 Ukwakira 2022 saa 09:49
Yasuwe :

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje amatariki azaberaho imikino y’ibirarane muri Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda.

Kuri iyi ngengabihe yerekana amatariki azaberaho imikino y’ibirarane, biteganyijwe ko Ugushyingo 2022, kuzasiga yose ikinwe.

Imikino y’ibirarane yashyiriweho amatariki mu gihe Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wayo wa gatandatu.

Amakipe atarakinnye arimo APR FC yari muri CAF Champions League na AS Kigali FC yari muri CAF Confederation Cup ndetse n’andi arimo Gorilla FC ifite abakinnyi mu Amavubi U-23.

Ku wa Kane, tariki ya 20 Ukwakira 2022, ni bwo Ferwafa yagaragaje amatariki imikino yose itarakiniwe igihe izabera.

Iyi mikino izatangira gukinwa mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, ku wa 2 Ugushyingo mu gihe izasozwa ku wa 23 Ugushyingo 2022.

Biteganyijwe ko tariki ya 2 Ugushyingo 2022, AS Kigali izakina na Musanze FC, Rutsiro FC na Gorilla FC, Bugesera FC izacakirana na Marines FC mu gihe Espoir FC izaha ikaze APR FC i Rusizi.

Tariki ya 8 Ugushyingo 2022, Gorilla FC izahura na Rayon Sports; tariki ya 9 Ugushyingo 2022, Marines FC ikine na Gasogi United mu gihe ku wa 16 Ugushyingo 2022, Rayon Sports izacakirana na AS Kigali mu mukino w’ishiraniro.

Tariki ya 23 Ugushyingo 2022 ari nawo munsi wa nyuma wo gukiniraho ibirarane, AS Kigali izakira APR FC. Aya makipe yombi yari yaserukiye u Rwanda mu mikino mpuzamahanga ariko avamo rugikubita.

Mu gihe hazaba hakinwa imikino y’ibirarane, imikino ya Shampiyona mu cyiciro cya mbere mu Rwanda na yo izakomeza.

Ku wa 16 Ugushyingo 2022, Rayon Sports izacakirana na AS Kigali mu mukino w’ishiraniro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .