Muri iri rushanwa ryari rimaze iminsi 10 ribera kuri Stade Umuganda i Rubavu, ibitego bya Uganda byatsinzwe na Ivan Irinimbazi, Travis Mutyaba na Ibrahim Juma mu gihe Vincent Mulema yatsindiye Serengeti Boys ya Tanzania.
Mu gice cya mbere cy’uyu mukino, nta kipe n’imwe muri izi zombi yashoboye gufungura amazamu nubwo hari uburyo bwinshi bwabonetse.
Cubs ya Uganda yabonye igitego cya mbere ku munota wa 63 ubwo Serengeti Boys bakoraga ikosa mu rubuga rw’amahina, Irinimbabazi afungura amazamu.
Habura iminota 10 ngo umukino urangire, Mutyaba Travis yahawe umupira muremure, atsinda igitego cya kabiri mu gihe Tanzania yagabanyije ikinyuranyo ku munota wa 89 ubwo Vincent Mulema yitsindaga.
Serengeti Boys ya Tanzania yakoze penaliti mu minota ya nyuma ubwo Omari Yahya yacengwaga na Mutyaba, amushyira hasi mu rubuga rw’amahina mbere y’uko Ibrahim Juma atsinda igitego cya gatatu.
Gutsinda uyu mukino byahesheje Uganda kwisubiza igikombe cya CECAFA U-17 mu gihe yo na Tanzania zizajya mu Gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc mu 2021.
Ethiopia yegukanye umwanya wa gatatu itsinze Djibouti ibitego 5-2.
Abanya-Uganda bihariye ibihembo byatanzwe muri iri rushanwa, aho Oscar Mawa watsinze ibitego bitandatu, yahembwe nka rutahizamu mwiza, Travis Mutyaba atorwa nk’umukinnyi mwiza mu gihe Mwebe Henry yahembwe nk’umunyezamu mwiza.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!