Ni umukinnyi wavuze ko yagiraga uburwayi nk’abandi bose ariko ikibazo cye kiza guterwa n’uko yageze igihe cyo kubyara ariko ntiyitabweho n’abaganga bo ku bitaro bitandukanye aho yagiye anyura.
Mu 2021 ni bwo yatwaye inda ndetse mu ntangiriro za 2022, abyara bamubaze ndetse anahamara iminsi ibiri kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 14 Mata 2022.
Akiva mu bitaro yatangiye kugubwa nabi nk’uko yabigarutseho mu kiganiro yahaye B&B FM Kigali.
Ati “Nkihava natangiye kugira ibibazo ngubwa nabi, nta bwenge mfite ndetse ntangira kubyimba umubiri wose. Nasubiyeyo ariko ntibanyakira kuko hari nijoro, gusa twifashishije abandi bayobozi bahamagara umukuru w’ibitaro, avuga ko atabimenye ariko ahita anyakira.”
Byabaye ngombwa ko hakurikiraho igikorwa cyo kongera kumudoda kubera ko byagaragaraga ko aribyo bishobora kuba byari byaramuteye kubyimba umubiri wose, kandi bigakorwa nta kinya bamuteye kuko cyashoboraga no kumuhitana.
Aho kandi avuga ko batigeze bamubwira ikibazo afite cya nyacyo, ati “Ntabwo bigeze bambwira ikibazo mfite, ahubwo nageze ku itariki ya 20 Mata nta kindi kintu bampa uretse imiti igabanya umuriro, kandi uri kumva bari bampambuye. Kubera kubyimba n’ahandi hari haturitse, batakibasha no kundoda kuko zikuragamo, nkomeza kuzahara.”
Yoherejwe mu bindi bitaro, yitabwaho gusa abaganga baza kubona ko yangiritse bikomeye.
Ati “Aho banyitayeho cyane, basanga narangiritse, basanga uko nabazwe baturutse mu rubavu rumwe bagera ku rundi, bafata umwanzuro wo kudashyiramo izindi ndodo, cyane ko hari haranatangiye no kuzamo umwanda.”
Icyo bakoraga ni ukuhaborora bakahapfuka gusa, bakamwoza mu nda kuko hari harangiritse. Ashimira ibi bitaro kuko iyo bitahaba “ubuzima bwanjye buba bwarangiritse.”
Muri Mata uyu mwaka [2024], ni bwo uburwayi bwa Ufitinema bwongeye kubyuka, yumva atangiye kugira ikibazo cy’isereri iza kenshi, yagana kwa muganga bakamusangana amaraso make ndetse na ‘hémoglobine ’ [igice cy’umubiri gikura oxygène mu bihaha kiyajyana mu bindi bice by’umubiri] zari zaragabanutse.
Uyu mukinnyi yagiye ku Bitaro bya Remera Rukoma, CHUK, King Faisal ibizamini bigaragaza ko nta ndwara afite, ariko nyuma CHUK iza kuvumbura ko yamaze kwanduka Kanseri.
Ati “Nakomeje kuremba cyane ariko rimwe nasubiye CHUK, muri Kanama 2024 ni bwo bambwiye ko mfite Kanseri yo mu maraso iboneka mu musokoro. Kuva icyo gihe nshaka kumenya aho yaturutse n’uko nayitaho.”
“Kuri raporo ya muganga byagaragazaga ko nagize ikibazo cyo kuva amaraso igihe kirekire, mpita nibuka ko ari cya gihe nari kwa munganga.”
Yamenyeshejwe ko Kanseri afite agomba kugira imiti yifashisha ikomoka mu Buhinde, gusa yisunga umuganga w’i Kabgayi wo muri icyo gihugu amuhishurira ko ahubwo ishobora no kumuhitana.
Yamugiriye inama yo kubanza akabagwa nk’uko akomeza abivuga, ati “Icyo bakora ni ukuntera inshinge z’imiti igabanya ‘infections’ mu bihaha, mu mwijima no ku mutima kugira ngo bidahita bigera ku nyama zo mu nda. Yambwiye ko ikiri ku kigero cyo kuvurwa kandi igakira.”
“Yambwiye ko nayifata nabanje kubagwa, nkahabwa umusokoro n’uturemangingo tumwe na tumwe. Ibyo byose birasaba miliyoni 5 Frw. Ndasaba abavandimwe n’inshuti bose twabanye kumfasha.”
Minisiteri ya Siporo, yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ko ikibazo yakimenye kandi irimo “kugikurikiranira hafi kugira ngo gikemuke neza.”
Ufitinima yakiniye amakipe atandukanye ahereye mu mashuri abanza, nyuma akomereza muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, muri ES Mutunda WFC mu 2013 kugeza 2018, mu 2019 ajya muri Bugesera WFC nyuma ariko asubira muri ES Mutunda yahozemo anakinira igihe kirekire mbere yo kurwara.
Yahagarariye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu marushanwa ya CACAFA ya 2018, atozwa na Kayiranga Baptiste.
Andi marushanwa yakinnye arimo ay’Imirenge Kagame Cup by’umwihariko Umurenge wa Shyogwe, Mamba, Rusatira ndetse na Nyarubaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!